Aba, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mbyayingabo Athanase, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke, Rutikanga Joseph ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe, Nsabimana Cyprien.
Aba bagabo bose, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa kumitangire y’amasoko mu turere dutandukanye ndetse rirakomeje.
Aba bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB za Kicukiro, Kimihurura n’iya Ntendezi, mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganwa kugirango zohererezwe ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihanwa n’ingingo y’i 188 y’itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta.
Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarengeje irindwi ndetse n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itaranze miliyoni 5 Frw.
RIB yasabye abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ari icyaha gihanwa kandi ko itazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragarwaho ibikorwa nk’ibyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!