00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni 76Frw

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 03:44
Yasuwe :

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 76 Frw, mu bikorwa byiswe ’Operation Usalama VIII-2022’.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2022 kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu Karere ka Gasabo. Ni ibikorwa RIB yari ihuriyemo n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi.

Byari bigamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura bw’imodoka, insinga z’amashanyarazi, ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe.

Muri ibi bikorwa kandi ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, haciwe amande arenga miliyoni 36 Frw.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza muri RIB, Peter Karake, yavuze ko igikorwa cyo gucuruza ibitujuje ubuziranenge ari cyo cyaha basanze cyiganje mu Rwanda.

Ati "Ni ibikorwa tubona nk’ikibazo gikomeye abantu bakora mu isuku nke cyane, ibangamiye ubuzima bw’abantu, ndetse binabangamira ba rwiyemezamirimo biyemeje gukora bakurikije ibisabwa."

Mu bicuruzwa byasanzwe bitujuje ubuziranenge harimo ibiribwa, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ndetse n’imiti ya gakondo.

Dr. Nyirimigabo Eric ushinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA, yaburiye abijandika muri ibi bikorwa ko imyanzuro yabafatiwe igiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati "Ikindi ni uko abandi babikora ariko bataragaragara, bitegure ko tugiye kubageraho. Imiryango ya Rwanda FDA irafunguye ku bifuza kugera ku buziranenge busabwa ."

Abafatiwe muri uyu mukwabu ni 25 barimo batatu bari mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu, 11 bacuruzaga amavuta yo kwisiga arimo na mukorogo, batatu bafatanywe impapuro mpimbano, batatu babaga mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, umwe wafatanwe moto yibwe na bane bafatanywe ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abantu bakora ibi byose baba bafite ibyago byo guhomba, kuko bakora ibinyuranyije n’amategeko.

Ati "Aba bakora ibi bintu turabaha ubutumwa bwo kubireka, uretse guhomba amafaranga bazahomba n’umwanya. Tuzabafata dufate n’ibyo bacuruza, bakwiriye kubivamo, ababibona hirya no hino bazakomeze batange amakuru ku nzego zitandukanye."

Operation Usalama VIII-2022 yamaze iminsi itanu kuva tariki 19- 23 Nzeri 2022. Ni igikorwa ngarukamwaka kiba kigamije kurwanya ibicuruzwa bitemewe byaba ibyambukiranya imipaka cyangwa ibizenguruka imbere mu gihugu.

Ibifashwe byose bigira aho bibikwa, ubundi bikazangirizwa mu ruhame kugira ngo bihe abandi urugero rwo kutabyijandikamo.

Operation Operation Usalama VIII-2022 yahuje n’ibihugu 31 byiganjemo ibyo muri Afurika y’Amajyepfo n’iy’u Burasirazuba.

Mu bicuruzwa byafashwe harimo ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye
Intsinga z'amashyanyarazi na zo ziri mu bikunda kwibwa
Abayobozi mu nzego zitandukanye zafatanyije igikorwa cyo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n'ikoreshwa ry'ibucuruzwa btujuje ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .