RIB yaburiye abantu ku gikorwa ’cy’ubwambuzi’ cyamamazwa ko kizabera muri Green Hills Academy

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Ukuboza 2019 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwaburiye abanyarwanda n’abandi bantu bose babonye n’abashobora kuzabona itangazo ryamamaza igikorwa cyo gutanga amahugurwa ku bijyanye na serivisi z’indege, kutagiha agaciro kuko kigamije ubwambuzi.

Itangazo rimaze iminsi rikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko ku wa 16 Ukuboza 2019 mu ishuri ryigenga rya Green Hills Academy riherereye mu Mujyi wa Kigali, hazabera igikorwa cyiswe ‘Aviation Aerospace’.

Bivugwa ko kigenenewe abanyeshuri biga guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kugera mu wa gatandatu. Itangazo rinavuga ko abiga mu wa gatandatu bashobora kwiyandikisha ku kindi bisa giteganyijwe kuzaba ku wa 31 Ukuboza 2019, cyatumiwemo abafite ubumenyi mu byerekeranye n’indege.

Iryo tangazo rivuga ko kwitabira icyo gikorwa abantu bagomba kubanza kwiyandikisha bishyuye 8500Frw kuri konti iri muri Banki ya Kigali, bakazahabwa ifunguro rya saa sita n’icyemezo cy’uko bahawe amahugurwa mu bijyanye n’indege.

Itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter rivuga ko icyo gikorwa abantu badakwiye kugiha agaciro kuko kigamije ubwambuzi.

Riti "RIB irakangurira abaturarwanda kudaha agaciro ubutumwa bwamamaza igikorwa kivugwa kuzabera muri Green Hills Academy ku itariki 16/12/2019 cyiswe Aviation Aerospace bukomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga kuko bugamije ubwambuzi.”

“RIB irasaba kandi ababyeyi n’abanyeshuri kutagira amafaranga bishyura kuri ziriya comptes zatanzwe, inibutsa abanyeshuri bari mu biruhuko kuba maso bakirinda ababashuka bashaka kubambura amafaranga.”

Bamwe mu bakoresha twitter bagaragaje ko abo batekamutwe bamaze igihe babandikira, bashimira RIB ku muburo yatanze.

Uwitwa Habiyambere Theophile yagize ati “Aba bantu bamaze igihe babeshya abantu noneho? Ndibuka neza ko hari n’ibizamini batanze muri KIE[Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi] mu kwa karindwi. Bagiye basura amashuri menshi mu bihe bitandukanye. Uwitwa Constantin wo muri Kenya niwe ubishishikayemo byose.”

Hakizimana Joseph Patrick yagize ati “Nukuri kose pee RIB nidufashe kuko ahubwo muri Ecole des science de Gisenyi uriya mugabo Constantine hari amafaranga agera kuri 400,000frw yatujyanye, nukuri pe hagire igikorwa.”

Cyubahiro Sabin yavuze ko nawe iby’abo batekamutwe abizi. Ati “Ibingibi ni ubutekamitwe kuko byahereye umwaka ushize, ajyenda azenguruka mu bigo abyumvisha abantu kuburyo ubwo duherukayo salle yo kuri petit stade twari twayuzuye kandi ibyo byose n’amafaranga yabaga arimo gutwara. Murakoze RIB.”

Muri Kamena uyu mwaka, inzego z’umutekano zaburijemo inama yahuruje abantu benshi bijejwe gutahana amadolari. Iyo nama yagombaga kubera muri Kigali Convention Centre, byari byiswe ko ari iyo kubahugura ku bijyanye no gukora ubucuruzi.

Ni inama byavugwaga ko yateguwe n’Ikigo Wealth Fitness International, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197, maze abiganjemo urubyiruko biyandikisha ku bwinshi.

Gusa ubwo bahageraga, basanze ari ukubanza kwishyura amafaranga ndetse bamwe barayatanga ariko inzego z’umutekano zirahagoboka, ababyihishe inyuma barimo umunyarwanda n’Abanyakenya batatu barimo Dr Charles Chege Kinuthia batabwa muri yombi, banashyikirizwa ubutabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza