RIB mu iperereza kuri Ingabire wavuzweho gushinga umutwe agendeye ku bwoko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukora iperereza kuri Ingabire Victoire wavuzweho gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi hasakaye amakuru y’uko Ingabire yitabiraga inama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU Inkingi yabereye mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ahazwi nka Sun City Motel.

Abari bayirimo bahamije ko abantu 22 aribo bitabiriye nyuma yo guhabwa ubutumire n’uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.

Umwe muri abo yagize ati “[Ingabire] Yatubwiye ko ashaka abanyamuryango b’ishyaka rye, ko yifuza ko natwe turijyamo tukanamufasha gushaka abandi bantu. Icyakora yaduhaye ibwiriza rimwe, ngo ntimuzane abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.”

Nyuma y’aho aya makuru agiriye hanze, abantu benshi bamaganiye kure ibikorwa by’uyu mugore wafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika muri Nzeri 2018.

Mu 2013 yari yarahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko kuva aya makuru akimenyekana, iperereza ryahise ritangira.

Ati “Kuva bikimenyekana iperereza riri gukorwa.”

Nyuma yo kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Ingabire Victoire yakunze kuvuga ko we nubwo yarekuwe, nta mbabazi yasabye kuko nta cyaha yakoze.

Akirekurwa, inzu ye yahise itangira gusigwa amarangi mashya y’icyatsi n’umutuku, ahuza n’amabara aranga ishyaka rye FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda. Ibyo bigahuza n’imyambaro ikunze kumuranga muri ayo mabara.

Yongeye kandi kwitabira urubanza rw’abarwanashyaka be muri FDU-Inkingi baregwa ibikorwa by’iterabwoba, mu Karere ka Nyanza. We n’abo bari kumwe bagaragaye bambaye udutambaro twa ‘mauve’ ku maboko, icyo gihe yari kumwe na Bernard Ntaganda.

Si ubwa mbere RIB yinjiye mu kibazo cya Ingabire kuko mu Ukwakira 2018 hashize iminsi mike afunguwe, yatumije kuri uru rwego nyuma y’uko yari amaze iminsi yumvikana mu itangazamakuru avuga ko yafunzwe ku mpamvu za politiki ndetse akagaragaza n’abandi benshi nk’imfungwa za politiki.

Icyo gihe Ingabire yemereye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ko hari amagambo yakoreshaga atari ngombwa bitewe no kudasobanukirwa neza amategeko y’igihugu.

RIB icyo gihe yatangaje ko ibi biganiro byabaye mu mwuka w’ubwumvikane busesuye, bikarangira Ingabire yemeye ko yiteguye gutanga umusanzu we mu mahoro mu iterambere ry’igihugu.

RIB iri gukora iperereza kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga umutwe ugendeye ku moko /Ifoto: Muhizi Serge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .