Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, iherutse gutumiza Minisitiri w’Ibikorwaremezo, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo, ku bibazo bigaragara mu ikoranabuhanga ryo gutanga ibyangombwa byo kubaka.
Ni mu gihe hari abaturage bakigaragaza ko bakigorwa no kubona ibyangombwa byo kubaka bigatera ibyuho byo gusiragizwa ndetse na ruswa.
Uwimana Léopold wari kuri Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko hashyizweho ikoranabuhanga mu mitangire y’ibyangombwa byo kubaka kugira ngo ibibazo nk’ibyo bikemuke.
Ati “Ubundi ibyangombwa byo kubaka byakunze kuba ikibazo bitinda, aho umuntu yagombaga kohereza ubusabe, ukananizwa n’abakozi babishinzwe, bakabikora mu buryo bashaka ariko ubu ngubu hagiyeho ikoranabuhanga, umuntu wese ushaka kubaka akoresha iryo koranabuhanga.”
Uwimana avuga ko ibyangombwa by’ikoranabuhanga bitangwa mu gihe cy’iminsi 30 ndetse n’iyo havutsemo ibibazo, bidashobora kurenza iminsi 21.
Ati “Byagiyeho no mu buryo bwo korohereza abashoramari, si abaturage gusa umushoramari kuri ubu ni we muntu […] uburyo bwo gutanga ibyangombwa hakoreshejwe ikoranabuhanga burihuta cyane.”
Yakomeje agira ati “Ikoranabuhanga ririzewe, abantu babishinzwe babidufashamo kandi umunsi ku munsi, bakora ubugenzuzi.”
Abadepite bagaragaje impungenge kuri iri koranabuhanga
Abadepite bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije baherutse kugeza ku Nteko Rusange, ibibazo bikigaragara mu mitangire y’ibyangombwa byo kubaka hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ni nyuma y’isesengura rya raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, basanze harimo ibibazo by’ingutu bituma abaturage badindira kubona serivise zigendanye n’ubwubatsi.
Ibibazo by’ingutu bigaragara muri iri koranabuhanga harimo kuba nta buryo bw’imicungire yaryo bwashyizweho, nta genamigambi ry’uyu mushinga w’iri koranabuhanga rihari, nta buryo bwo gucunga iri koranabuhanga no kurinda amakuru bibitse muri iri koranabuhanga.
Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yafashe umwanzuro wo gutumiza minisitiri w’ibikorwaremezo kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo by’ingutu bigaragara mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka.
Amakuru avuga ko kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda imaze gushyiramo asaga miliyoni 226Frw mu kunoza imikorere n’imicungire y’iri koranabuhanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!