00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RGB yasabye amadini kwirinda ibibazo by’ubwumvikane buke

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2022 saa 08:44
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasabye imiryango ishingiye ku myemerere kurushaho kunga ubumwe, mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’ubwumvikane buke byakunze kugaragara muri amwe mu matorero.

Ubu butumwa Umukuru wa RGB, Dr. Kaitesi Usta, yabutanze kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga igiterane cy’iminsi itatu cyiswe Rwanda Brethren Conference on Mission, cyateguwe n’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 200 bitabiriye iki giterane, barimo abashumba n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye muri iri torero, Dr. Kaitesi yagize ati "Niba hari ikintu kimwe muzakura muri iyi nama, ndifuza ko kizaba kumenya uburemere bw’ubumwe. Buri gihe cyose, mujye mwibaza ikigerageza ubuvandimwe bwanyu. Iki gihugu cyahisemo ubumwe."

Dr. Kaitesi yakomoje mu makimbirane yagaragaye muri iri torero mu gihe cyashize.

Yagize ati "Igihe twari turimo gukurikirana ibibazo byanyu, umuntu yagiraga atya agahamagara, ati njyewe kanaka babimenye banyirukana, ariko akavuga ibintu".

Yongeyeho ko "Akenshi amatorero agira ibibazo iyo ubumwe bwahubanganye".

Yanibukije ko mu yandi mahitamo y’u Rwanda harimo gukorera mu mucyo no kubazanya inshingano, ariko asaba ko mu gihe habayeho kubaza abantu inshingano byajya bikorerwa mu mucyo no mu kuri.

Kubahiriza igishushanyo mbonera

Umukuru wa RGB yashimiye ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda kuba riri gutekereza kubaka inyubako ijyanye n’Igishushanyo mbonera cy’umujyi aho icyicaro cyayo gikuru kiri.

Icyakora, yaboneyeho kubasaba ko bakwihugura ku biteganywa n’igishushanyo mbonera mu gace gaherereyemo icyicaro cy’iri torero, bakahashyira inyubako zikwiye, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zitari nziza byabazanira.

Kuri iyi ngingo yagize ati "Nimutabikora muzakeka ko Leta ibasenyeye kandi ayo mazu yangombaga gusenyuka muri icyo gihe, kubera ko mutamenye inyubako zikenewe mu gihe runaka n’aho zijya".

Dr. Kaitesi yasabye amadini guharanira kwimakaza ubumwe
Dr Kaitesi yavuze ko ibibazo byagiye bibaho igihe ubumwe bwabuze
Iki giterane cyitabiriwe n'abasaga 200

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .