RGB yahaye Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda inkunga ya miliyoni 5 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyikirije Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda rwari rwaremeye nk’umusanzu warwo mu gutangiza Ikigega cy’Iterambere ry’Abanyamakuru (Media Development Fund-MDF).

Iyi nkunga yamaze gushyikirizwa ubuyobozi bukuru bwa MDF, yatanzwe nyuma y’imyaka isaga itatu RGB yemereye Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ko izatanga umusanzu wayo mu gutangiza iki kigega kitezweho gufasha abanyamakuru kwivana mu bukene.

Umuyobozi Mukuru wa Media Development Fund, Solange Ayanone, yabwiye IGIHE ko bishimiye kwakira iyi nkunga ndetse igiye gutangira gukoreshwa.

Yagize ati ‘‘Nyuma yo kwakira iyi nkunga, tugiye gutangira kuguriza abanyamuryango bacu. Icyo tugamije ni ukubitsa no kugurizanya […] kubera ko mu gutangira natwe tukisuganya, ayo mafaranga ya RGB aje kunganira ayo dufite ku buryo umunyamuryango uzajya ugira ikibazo kandi yaragiye abitsa imigabane ye mu buryo buhoraho, tuzamuguriza.’’

Ayanone avuga ko bagikomeje ubukangurambaga mu banyamakuru no gushaka inkunga mu nzego zitandukanye ku buryo bazakomeza kuguriza abanyamuryango batikanga ko mu kigega hasigayemo ubusa.

Umunyamuryango utanga umusanzu munini muri iki kigega, atanga ibihumbi 50 Frw buri kwezi.

Kugeza muri Gicurasi 2020, abanyamuryango 111 ba Media Development Fund bari bamaze kwizigama amafaranga y’u Rwanda angana na 1 250 000.

Umuhigo wo gutanga miliyoni 2 Frw zo gushyigikira Ikigega cy’Iterambere ry’Abanyamakuru wahizwe n’Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi, tariki ya 29 Werurwe 2019, mu nama yari yahurije hamwe Intore z’abanyamakuru zizwi nk’Impamyabigwi, yari igamije kwikebura harebwa uko imihigo yabo yeswa.

Uyu muhigo waje wiyongera ku wundi wari warahizwe na Prof Shyaka Anastase, ubwo yari akiyobora RGB, wavuze ko urwego yayoboraga rwemeye gutanga miliyoni eshatu zo gutangiza Ikigega cy’Iterambere ry’Abanyamakuru.

Ishyirwaho ry’iki kigega riri mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ku banyamakuru badahwema kugaragaza ko itangazamakuru ryugarijwe n’ubukene.

Abanyamuryango shingiro b’iki kigega batangiye kwizigama kuva muri Kamena 2019, umubare munini w’abizigama bakaba batanga hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2 Frw n’ibihumbi 10 Frw ku kwezi.

Ayanone avuga ko ubwizigame bw’abanyamuryango bwasubiye inyuma cyane cyane muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, kuko hari abahagaritse kwizigama bitewe n’uko ntaho bafite bakura ubushobozi nyuma yo guhagarikwa mu kazi.

Ibi ngo byaje byiyongera ku yindi nzitizi y’uko abanyamakuru benshi bagiye baseta ibirenge mu kuyoboka iki kigega, bitewe n’ingero z’imiryango imwe n’imwe y’abanyamakuru yagiye itangira ariko ikaza kuzima kubera imicungire mibi yayo, bituma abari bayirimo batizera ko n’ikigega cyabashyiriweho kizakora ngo kigere ku ntego yacyo.

Umunyamuryango wa MDF yemerewe kugurizwa nyuma y’umwaka yizigama; bivuze ko muri Kamena 2020, uwa mbere wabashije kuzuza ibisabwa ngo ahabwe inguzanyo, ashobora kuzagurizwa amafaranga angana n’inshuro eshatu z’ubwizigame bwe nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iki kigega.

Umuyobozi Mukuru wa Media Development Fund, Solange Ayanone, yavuze ko bagiye gutangira kuguriza abanyamuryango babashije kuzuza ibisabwa ngo bahabwe inguzanyo y’ikigega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .