00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rev Rutayisire yakebuye abagabo ‘babaye imirizo’, bigatuma ingo zabo zitana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 12:41
Yasuwe :

Pasiteri Mukuru wa EAR Paruwasi Remera, Rev Canon Dr Antoine Rutayisire, yakebuye abagabo bakurikirana ubutunzi ariko babugeraho bakabwaya ntibugirire umumaro ingo zabo.

Ni ubutumwa yatanze mu cyumweru cy’umuryango gitegurwa n’Ihuriro ry’Abagabo bubatse ingo za Gikirisitu, Fathers’ Union, muri EAR Remera.

Iri huriro ku wa 5 Ukuboza 2021 ni bwo ryizihije isabukuru y’imyaka 12 rimaze rishinzwe.

Rev Rutayisire yavuze ko ‘umugabo ari umutwe w’urugo’ ariko muri iki gihe hari abarangariye mu by’Isi.

Yagize ati “Bahugiye mu byaha uwari umutwe uhinduka umurizo, urugo rugenda rusubira inyuma. Ubundi umutwe ureba imbere, ukayobora, ukarema icyerekezo. Nubona urugo rudafite icyerekezo, ujye ureba aho umutwe warwo uherereye, uzasanga warahinduye umwanya, uhinduka umurizo.’’

“Umurizo uhora ugaragiye, ugenda inyuma, iyo wabaye umurizo ugendera mu bigare by’abandi, ukagenda utagira icyerekezo bwite, ukaba nyamujya iyo bagiye.”

Rev Rutayisire yakebuye abakurikirana ubutunzi ariko babugeraho bakabwaya ntibugirire umumaro ingo zabo.

Ati “Tugomba gukorera ubutunzi, tukaburonka tukabukoresha ariko ntitubwemerera kutugira imirizo yabwo ngo tujye tubwiruka inyuma cyangwa ngo nitumara kuburonka budukoreshe ibyaha. Mureke dukore kandi tugere kuri byinshi ariko ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima.’’

Rev Canon Dr Antoine Rutayisire yakebuye abagabo bakoresha nabi ubutunzi bwabo ntibugirire umumaro ingo zabo

Muri uyu mwaka, Isabukuru ya Father’s Union yizihijwe mu nsanganyamatsiko ku ruhare rw’umugabo mu “nkundura y’iterambere ry’ubukungu”.

Umuyobozi wa Father’s Union, Kazubwenge James, yasobanuye ko bayihisemo mu kwibutsa abagabo ko ubutunzi bukwiye kuba hafi y’imiryango yabo.

Ati “Bukwiye gutuma imiryango yishima, igihugu ntigikomeze guhura n’ibibazo kuko wagiye gusenya ingo no gutera abana b’abandi inda cyangwa ukajya kuriganya ushaka ubutunzi. Iyo Imana yaguhaye umugisha ni ingenzi kuguma ku isoko.’’

Father’s Union ishingiye ku nkingi enye zirimo kubakira ku Mana [Matayo 7.24], gutoza abana kubaha Uwiteka [Intangiriro 18:18-19], gufashanya muri byose [Abaroma 12.15] no gukoresha impano mu guhesha Imana icyubahiro.

Umusaruro w’ibikorwa by’uyu muryango ugaragarira mu buhamya bw’abagore b’abagabo bawubamo bashimangira ko abatware babo bahindutse mu migirire yabo.

Kazubwenge yagize ati “Iyo uhagaze muri izo ngingo enye neza, ubona abakirisitu beza, ubona ingo nziza kandi na Leta isigaye ibidufashamo kuko iyi myemerere iyishyigikiye cyane.’’

Yavuze ko Father’s Union mu mikorere yayo iba inatanga umusanzu wayo mu kubaka ingo zirambye bityo na gatanya zikagabanuka.

Yakomeje ati “Turashaka kUgera ahantu hose n’ibikorwa byacu bikaguka kurushaho. Iyo abakirisitu bumvise umuryango, bakaba beza aho batuye, byanze bikunze hari icyo baba bafashije Leta mu kubaka umuryango uhamye.’’

-  Abanyamuryango bashya binjiranye imihigo

Ubwo hizihizwaga Isabukuru y’Imyaka 12 ya Father’s Union, abanyamuryango 33 bashya binjiye muri uyu muryango, bituma abawurimo bose baba 343.

Niyonshuti Tatien umaze imyaka ibiri yubatse urugo yavuze ko yishimiye kwinjira muri Father’s Union; yari asanzwe ayobora Youth Union.

Yagize ati “Ninjiye mu cyiciro cyo kumenya inshingano zanjye nk’umugabo w’umukirisitu. Ngiye guhindura imikorere y’uburyo nagendaga mu rugo, no kurushaho gukomeza kubana neza n’abandi mbigiraho ngo ntazateshuka.’’

Yasobanuye ko usibye mu rugo rwe no muri sosiyete atuyemo akwiye kuba urumuri no mu baturanyi.

Ati “Mu byo twiga ni uko mu ngo zacu tugomba kuba abatambyi bazo, abana n’abadamu bakatureberaho ingero nziza. Iyo tumaze kubitoza mu rugo tugera no mu baturanyi no ku gihugu.’’

Fathers’ Union yashinzwe muri Nyakanga 2008; ikorera muri paruwasi zose za Diyosezi ya Kigali; ndetse inafite ishami mu ya Gahini na Butare. Mu 2022 ifite intego yo kwagukira muri Diyosezi ya Gasabo na Karongi.

Uyu muryango unatanga umusanzu mu bindi bikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, kubakira abadafite aho kuba, kurihira abaturage mituweli n’ibindi.

Umuyobozi wa Father’s Union, Kazubwenge James, yavuze ko bishimiye intambwe bamaze gutera mu myaka 12 yo kubaka imiryango ihamye
Musenyeri wa Diyosezi Angilikani ya Kigali, Rusengo Nathan Amooti, yashimye umusanzu wa Fathers’ Union mu kubaka umuryango urimo urukundo n’ubusabane hagati y’abawugize
Isabukuru y'imyaka 12 ya Father's Union yizihirijwe mu rusengero rwa EAR Remera
Abanyamuryango bashya 33 binjijwe muri Fathers’ Union muri EAR Remera
Fathers' Union yavutse mu 2008, ubu igizwe n'abagera ku banyamuryango 343 muri EAR Remera
Abanyamuryango bashya ba Fathers’ Union barahiriye kuba urumuri mu miryango yabo na sosiyete babarizwamo
Muri iki gikorwa bakoze umutambagiro
Nyuma yo kwinjizwa muri Fathers’ Union, abanyamuryango bashya bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi bakuru mu itorero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .