00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rev Dr Rutayisire yavuze ku munyamakuru wamubwiye ko ’ubukirisitu’ bwabaye imburamumaro mu 1994

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 August 2022 saa 02:25
Yasuwe :

Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu Itorero rya Angilikani, Rev Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko muri iki gihe abayobozi b’amadini n’amatorero bishimira kugwiza abayoboke aho kugira abakirisitu mu nsengero zabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Kanama 2022, aho yagaburiye ijambo ry’Imana abitabiriye Umunsi wa Kabiri w’Igiterane Africa Haguruka, kiri kuba ku nshuro ya 23.

Africa Haguruka Urabagirane ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa n’Umuryango Authentic Word Ministries ari na wo ufite Amatorero ya Zion Temple Celebration Center ayobowe na Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza.

Uyu mwaka, iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Afurika, Ramburira amaboko yawe Imana”, aho yakomowe ku murongo wo muri Bibiliya mu Gitabo cya Zaburi 68:31; ‘Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Ethiopia hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho’.

Ku munsi wa kabiri wa Africa Haguruka, hatanzwe ibibwiriza bigaruka ku Idini mu cyiswe ‘Umusozi w’Idini’.

Ababwirije barimo Apôtre Wyatt Fabe, Umupasiteri mu Itorero rya Faith Restoration Centre ry’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, Rev Dr Gahungu Bunini, Umupasiteri muri Evangelical Gilgal Church.

Harimo kandi Rev Dr Antoine Rutayisire, umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba n’Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero rya Angilikani ndetse na Pasiteri Didier Habimana.

Rev Dr Rutayisire yavuze ko ubusanzwe Itorero rifite urufunguzo rwa byose muri iyi Si kubera ko ba nyiraryo ari bo bakwiye kuba intangarugero.

Ku rundi ruhande ariko ngo ntabwo ariko bikunze kugenda kuko nko mu Rwanda igihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwari rufite abanyetorero benshi ndetse bagiye bica abo basengana.

Rev Dr Rutayisire yifashishije urugero rw’ikibazo yabajijwe n’umunyamakuru ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikirangira, avuga ko mu Rwanda hari hari abanyedini aho kuba abakirisitu.

Ati “Nigeze kujya kuri televiziyo mu 1994, noneho umunyamakuru umwe aravuga ngo ubukirisitu mu Rwanda bwagaragaye ko ari imburamumaro ngo kuko abantu bishwe, u Rwanda rurimo abakirisitu 90% by’abarutuye.”

Yakomeje agira ati “Hanyuma ndababwira nti ariko buriya ntabwo ubukirisitu bwatsinzwe, hatsinzwe idini. Ikibazo twagize, twabonye idini ntabwo twabonye ubukirisitu.”

Rev Dr Rutayisire yavuze ko kuri ubu usanga abantu benshi ari abiyita abakirisitu ariko mu by’ukuri badafite ubukirisitu muri bo.

Ati “Abantu benshi twita abakirisitu nta DNA ya Kirisitu bafite. Kuko Yesu yaravuze ngo nimukundana ni bwo abantu bazamenya ko muri abigishwa banjye. Kenshi abantu bishimira kugira abayoboke ntibishimire kugira abakirisitu.”

Yakomeje agira ati “Umunsi tuzagera mu ijuru, tuzagira ibibazo. Uzatungukana abakirisitu uyoboye, hanyuma Yesu akubwire ngo ko naherutse uri umugeni wanjye, aba bana wabyaye badasa nanjye, wababyaranye nande?”

Kuri we ngo Itorero ni umugeni wa Kirisitu ariko ririmo kubyara abana badasa na we.

Ati “Aba bana bangana, aba bana bicana, aba bana badafashanya… mwababyaranye nande?”

Rev Dr. Gahungu Bunini we yavuze ko hari ibyiza by’amadini bigera kuri birindwi birimo gutanga indangagaciro nzima, kwigisha ijambo ry’Imana, komora imitima, imibereho myiza y’abaturage, kurinda abantu binyuze mu masengesho n’ibindi.

Ati “Niba ushaka urukundo rwiza uzarusanga mu nzu y’Imana, niba ushaka kwishimira byiza uzishimire mu nzu y’Imana, niba ushaka amahoro uzayashakire mu nzu y’Imana, yewe niba unashaka no kwihangana uzabishakire mu nzu y’Imana nushaka n’abantu bagira neza uzabashakire mu nzu y’Imana. Gukiranuka nako ni mu nzu y’Imana.”

Ku rundi ruhande ariko Rev Dr Gahungu avuga ko muri iki gihe abantu bagenda bava mu madini ku bwo kuburamo Imana.

Ati “Ubu Isi irimo kugenda iva mu madini, naratangaye nasuye itorero rimwe Bwongereza nsanga rimaze imyaka irenga 100, rifite abakirisitu 17, umuto afite imyaka 40."

"Umumisiyoneri nari ncumbitseho ndamubaza nti ko nta bana mbona muri iri torero, aransubiza ngo Isi yarabajyanye.”

Avuga ko ibyo bitari mu Bwongereza gusa ahubwo hirya no hino ku Isi muri rusange abantu bamaze kumera nk’abazinukwa amadini.

Rev Dr Rutayisire yavuze ku munyamakuru wamubwiye ko ’ubukirisitu’ bwabaye imburamumaro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umupasiteri muri Evangelical Gilgal Church, Rev Dr Gahungu Bunini, ari mu batanze ibiganiro
Muri Africa Haguruka hatangwa ibiganiro bigaruka ku ngingo zitandukanye
Ni ibiganiro byitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye

Amafoto: Zion Temple


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .