Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), bamaze iminsi muri gahunda yo guhagarika ibikorwa 7.222 byakoreraga mu bishanga bitandukanye biri mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Ubukungu, Nadine Umutoni Gatsinzi, yavuze ko nibura ibikorwa 6515 byamaze kuvanwa muri ibyo bishanga.
Yavuze ko kandi umubare munini w’ibikorwa byavanywe mu bishanga ari ibyo mu Karere ka Gasabo, kari gafite ibigera mu 4787, mu gihe ibisigaye bitarimurwa muri ako karere ari 285 gusa.
Raporo yerekana ko mu Karere ka Kicukiro himuwe ibikorwa 557 muri 562 byari bihari mu gihe mu Karere ka Nyarugenge himuwe ibigera ku 1171 muri 1.588 byari bihari.
Gatsinzi yavuze ko 82,6% by’ibikorwa byimuwe mu bishanga ari ingo zari zituyemo, anavuga ko abakuru b’imiryango bizagaragara ko badafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu bazafashwa, ndetse ko nibura imiryango 2068 izahabwa inzu nshya.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo ARCOS (Albertine Rift Conservation Society), bwagaragaje ko ibishanga byo mu Rwanda byatakaje umwimerere wabyo ku kigero kirenga 40%, kubera ibikorwa byakorewemo, ndetse ko byagabanutseho kilometero kare 23.
Guverinoma y’u Rwanda, yatangiye ibikorwa bigamije kugarura umwimerere w’ibishanga, binyuze mu gushyiraho ibikorwa bijyanye n’imiterere yabyo.
Imishinga iri gushyirwa mu bikorwa yatewe inkunga na Banki y’Isi, aho yatanze agera kuri miliyoni 175$, azanyuzwa muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu ya Kabiri yo Guteza Imbere Imijyi (RUDP II).
Amafaranga angana na miliyoni 8,7$, bingana na 4,6% by’iyi nkunga, azakoreshwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kurwanya ihindagurika ry’ikirere ndetse no kwita ku butaka.
Umuvugizi wa REMA, Ngendahimana Cyprien, avuga ko n’ubwo hataramenyekana ikizakorerwa mu bishanga bya Nyabugogo na Gikondo, gahunda ya RUDP II izabafasha gukora inyigo y’icyashyirwamo.
Yagize ati “Iyi gahunda ya RUDP II yatewe inkunga na Banki y’Isi, ikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2021. Ntituramenya neza icyo ibyo bishanga bizakoreshwa nyuma y’uko bikuwemo ibikorwa byakorerwagamo. Gusa iyi gahunda igiye kudufasha gukora inyigo ku gishanga cya Gikondo.”
Yongeyeho kandi ko REMA iri muri gahunda yo gushaka ikigo kizakora inyigo irebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kugarura umwimerere w’ibishanga bya Nyabugogo na Gikondo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!