REG yashimiye umukiliya wa miliyoni imwe, ikomeza urugendo ruzageza amashanyarazi kuri bose mu 2024

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Mukankuranga Agnès yashimiwe nk’umufatabuguzi w’amashanyarazi wa miliyoni imwe, mu rugendo rukomeje rwo kugeza amashanyarazi kuri bose mu mwaka wa 2024.

Ni abafatabuguzi miliyoni imwe bakoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari (38.5%), mu gihe habarurwa n’abandi babarirwa mu bihumbi 400 (14.3%) bakoresha amashanyarazi akomoka ku zindi ngufu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, Ron Weiss, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye, ariko hari urugendo rwo kugeza amashanyarazi ku bandi banyarwanda atarageraho.

Mukankuranga utuye mu murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, yahawe impano ya sheki y’ibihumbi 100 Frw bizamufasha kwishyura amashanyarazi mu gihe cy’umwaka ndetse akazongerwa n’undi mwaka umwe, abihabwa mu mazina y’umukobwa we Violette Mukarugambwa, kuko inzu abamo ari we yanditseho.

Yagize ati "Bampamagara nabanje kwibaza ngo aba ni ba batubuzi bavuze, biranshobera. Njya ku murenge barambwira ngo icyo gikorwa kiriho, ntangira kubakira baza tukaganira."

Yashimiye REG yamuhisemo itamuzi, amahirwe akayaheshwa gusa n’umubare wari ugezweho mu bafatabuguzi ba REG.

Ron Weiss yavuze ko kugira ngo amashanyarazi agere kuri bose mu 2024 hakiri urugendo, kuko kugeza muri uwo mwaka mu Rwanda hazaba habarurwa ingo miliyoni 3.8.

Yakomeje ati "Kugira ngo tugeze amashanyarazi ku bafatabuguzi bose, turacyasabwa kugeza amashanyarazi ku ngo miliyoni 2.4 mu myaka 4.5 iri imbere. Muri uwo mwaka twifuza ko 52% bazaba bakoresha amashanyarazi y’umuyoboro mugari na 48% bakoresha akomoka ku zindi ngufu."

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gukora ibishoboka byose ngo izi ntego zigerweho.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb Gatete Claver, yashimiye abafatanyabikorwa batumye iyi ntambwe ushobora, kugeza ubwo abanyarwanda batangiye kurenga aho bamwe bafataga amashanyarazi nk’ibintu by’abakire.

Gusa byagiye bihinduka aho mu 1994 amashanyarazi yageraga kuri 1%, mu 2010 agera ku 9%, mu gihe ubu ageze kuri 52.8%.

Yavuze ko Perezida Kagame yemereye abanyarwanda bose ko mu 2024 amashanyarazi azaba kuri bose, ubu hakomeje gushakwa ubushobozi, ndetse abaterankunga barimo gushyiramo amafaranga menshi.

Yakomeje ati "Turimo gushaka uburyo bwo kugeza amashanyarazi kuri buri gikorwa cy’ubukungu, urugo rwose mu gihugu, ivuriro, kugira ngo iyo miyoboro ibeho n’uburyo bwo gusakaza aya mashanyarazi, nibyo tugezeho. Ibyo byose rero biradusaba miliyari $1.5 kugira ngo bishoboke, kandi turimo gushaka amafaranga akenewe yose ngo bizagerweho mu 2024."

Ibyo ngo bizashoboka ku bufatanye bwa Guverinoma n’abafatanyabikorwa.

Zimwe mu ngomero zizatuma bishoboka harimo ko muri Kamena 2020 u Rwanda ruzabona megawatt 70 mu rugomero rwa Hakan, megawatt 56 zizatangwa na Shema Power Lake Kivu muri Werurwe 2021 azava muri gaz méthane, megawatt 80 zizatangwa n’umushinga wa Rusumo zizagabanwa u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, megawatt 43.7 zizatangwa na Nyabarongo II na megawatt 67 zizatangwa n’umushinga wa Rusizi III.

Ni imishinga Minisitiri Gatete avuga ko irimo gushakirwa ishoramari indi ikaba irimo gushyirwa mu bikorwa, ku buryo mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Biteganywa ko muri uwo mwaka u Rwanda ruzaba rufite megawatt zisaga 550.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, Ron Weiss, yavuze ko kuzuza abafatabuguzi miliyoni ari intambwe ikomeye, ariko urugendo rukiri rurerure
Inzego zifite aho zihurira n'amashanyarazi, inzego za leta n'abafatanyabikorwa bahuriye mu gikorwa cyo kwishimira intambwe yatewe mu gukwirakwiza amashanyarazi
Minisitiri Gatete yavuze ko u Rwanda ruzakoresha hejuru ya miliyari $1.5 mu kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024
Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Mutesa Shaffy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .