Ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi riri kwitabirwa cyane nk’imwe muri politiki Leta y’u Rwanda ishyizemo ingufu mu kubungabunga ibidukikije.
Kuva mu 2020 ubwo mu Rwanda hatangiraga kwinjira cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, ubu habarurwa izirenga 7000 ubariyemo izikoresha amashanyarazi yonyine n’iziyakoresha hamwe na lisansi (Hybrid), mu gihe moto zo zimaze kurenga 6000.
Nubwo ubwo bwitabire buzatuma hakenerwa amashanyarazi yisumbuye, REG yavuze ko ayo itunganya ubu n’imishinga ifite mu bihe biri imbere yo kuyongera bizafasha u Rwanda guhora rwihagije.
Umuyobozi muri REG, Geoffrey Zawadi, yavuze ko ubu amashanyarazi u Rwanda rutunganya ahagije ariko agaragaza ko mu bihe biri imbere ubwiyongere bw’amashanyarazi akenerwa buzajya buba buri kuri 12% buri mwaka.
Inzego biteganywa ko zizawukenera cyane zirimo ibijyanyibiziga bikoresha amashanyarazi, inganda, ubuhinzi, na gahunda yo kwimakaza ingufu zitangiza.
Zawadi ati “U Rwanda rwamaze kwitegura neza ku bijyanye n’ubwo bwiyongere bw’imirimo ikenera amashanyarazi, harimo n’iy’ubwikorezi cyane cyane ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi. Byagizwemo uruhare n’umuriro dutunganya ubu, uwazigamwa n’imishinga itandukanye dufite nk’uw’Urugomero rwa Nyabarongo ya II ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya megawatt 43 n’indi.”
Icyakora nubwo uwo muriro uhari, abakoresha ibyo binyabiziga n’abateganya kubikoresha basaba ko hakongerwa sitasiyo zifashishwa mu gushyira umuriro muri batiri z’ibyo binyabiziga, kugira ngo bagere mu bice byose by’igihugu nk’uko umumotari witwa Dusengimana Jean Pierre yabibwiye The New Times.
Ati “Tuzi neza ko gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bihendutse ugereranyije n’ibikoresha ibikomoka kuri peteroli. Icyakora nk’umuntu uba cyangwa ushaka kujya hanze ya Kigali afite moto y’amashanyarazi kubona aho ashyiriramo umuriro mu gihe umushiranye biragoye. Turasaba ko sitasiyo zakongerwa no mu byaro.”
Mu guhangana n’icyo kibazo, Zawadi yavuze ko u Rwanda ruri gukora inyigo y’ibyo bikorwaremezo hatekerezwa ku bice byo mu cyaro ku buryo muri buri bilometero 50 byibuze hazajya haba hari sitasiyo y’amashanyarazi.
Imibare ya REG igaragaza ko mu 2024 ingo zifite amashanyarazi zigeze kuri 82% n’inshuro umuriro ubura zageze kuri 15,4 mu 2023/2024 zivuye kuri 21,7 mu mwaka wabanje.
Mu guteza imbere ibinyabiziga by’amashanyarzi, mu 2019, leta yigomwe imisoro ya miliyoni 26,7 Frw mu 2020 iba miliyoni 101,6 Frw, mu 2021 igera kuri kuri miliyoni 498,7 Frw mu gihe mu 2022/23, Leta yigomwe imisoro ingana na miliyari 4,6 Frw kubera izi modoka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!