00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB yashyikirijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizajya byifashishwa mu mashuri abanza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB, rwashyikirijwe inkunga y’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa 30 na tablets 2 755, inkunga rwashyikirijwe n’umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika, USAID, zitezweho kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza binyuze muri Gahunda ya ‘USAID Soma Umenye.

Ibikoresho byatanze bizifashishwa mu kongerera abarimu n’abanyeshuri ubumenyi mu gusoma ururimi rw’Ikinyarwanda mu buryo bunoze, mu rwego rwo gufasha abana bakiri bato kurwamva. Ibikoresho byatanzwe bizajya byifashishwa n’abarimo abarimu bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza.

Uretse abarimu bazajya bakoresha izo tablet ariko n’abakozi bashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye uhereye ku bigo by’amashuri, ku Murenge no ku Karere bamaze kuzihabwa kugira ngo biborohereze mu gukurikirana amakuru ajyanye n’ishuri, kugenzura, gushyigikira no gufasha abarimu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw’uburezi.

Yagize ati “Izi tablets na mudasobwa zigendanwa zizorohereza abarimu gukusanya amakuru ku bumenyi abanyeshuri bafite no gukora raporo z’ishuri, ndetse no gutanga ibitekerezo byubaka kandi bizafasha abarimu kunoza imyigishirize, kimwe no gukurikirana abana mu mashuri.”

Yagaragaje ko abashinzwe uburezi mu nzego z’umurenge n’Uturere bagiye koroherezwa mu mirimo y’ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa ryo kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri.

Ati “Abashinzwe uburezi mu mirenge bazashobora gukurikirana byoroshye imikorere y’abarimu, gukusanya, gusesengura no kuganira ku makuru y’imyigire ya buri munyeshuri mu nama z’uburezi ku rwego rw’umurenge n’urw’akarere. Abayobozi b’uturere bazakoresha ibyo bikoresho kugira ngo bahuze kandi bakurikirane imyigishirize n’imyigire mu mashuri yose ari muri buri karere."

Twagirayezu yavuze ko ku rwego rwa Minisiteri y’Uburezi, bagiye kurushaho gukora cyane no kongera imbaraga muri iyi gahunda y’ikoranabuhanaga kugira ngo n’aho itaragera ihagere ndetse n’aho yageze hongerwe ibikoresho.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko impamvu yo guhitamo gukoresha iri koranabuhanga mu mashuri abanza ari uko ariho umwana aherwa ubumenyi bw’ibanze.

Ati “Urebye hariya mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri niho ruba ruzingiye. Umunyeshuri agomba kumenya gusoma kwandika no kubara. Ibyo niho bihera, iyo umwana atabimenyeye muri kiriya cyiciro mu by’ukuri biramugora ari nayo mpamvu twashyizemo imbaraga kugira ngo abana batangire kwiga gusoma kugira ngo bakure bavuga, bashobora no gusoma mu rurimi rwabo baruzi kandi banarukunda.”

Yashimangiye ko hazashyirwaho gahunda y’ubugenzuzi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku rwego rw’amashuri abanza, avuga ko bigiye kubaha imbaraga zo kurushaho kuryimakaza mu burezi bw’u Rwanda aho biteguye gukomeza gutanga ibikoresho binyuranye by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri USAID Rwanda, Luann Gronhovd, yagarutse ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Minisiteri y’Uburezi binyuze muri uyu muryango, aho guhera muri 2016 bamaze gutanga amafaranga miliyoni 85$ (arenga miliyari 83 Frw), mu bikorwa byo guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Uyu muyobozi yashimiye Mineduc ku bushake iri kugaragaza mu kwimakaza ikoranabuhanga, ashimangira ko nk’abafatanyabikorwa ba Leta, batazasiba gutera inkunga gahunda iyo ari yo yose igamije kubaka uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ku ruhande rw’abagenerwabikorwa, batanze ubuhamya bifashishije uburyo bw’amashusho kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko kizateza imbere uburezi muri rusange.

Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, Niyitegeka Protais, yagize ati “Nkatwe dushinzwe ubugenzuzi bw’amashuri mu mirenge biratworohera cyane, kuko ikigo gishyiramo amakuru yose ajyanye n’ishuri bityo no gutanga raporo ku zindi nzego bikorwa mu gihe gito cyane. Twizeye ko bizatanga umusaruro mu burezi bw’u Rwanda.”

Ibi bikoresho byatanzwe byashyizwemo porogaramu zizafasha mwarimu gutanga raporo ku myigire n’imyigishirize, ndetse no kwigisha mu buryo bunoze kuko harimo ibitabo by’abanyeshuri, inkuru zifasha umwana gusoma, igitabo cya mwarimu n’izindi mfashanyigisho mwarimu akenera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw’uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .