Izi tablets zatanzwe mu gihe abanyeshuri bitegura ku masomo nyuma y’amezi hafi arindwi bamaze batagera ku ishuri kubera icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko izi tablets zizafasha abanyeshuri batarasubira ku mashuri gukurikirana amasomo haba kuri radiyo na televiziyo ndetse n’abayasubiyeho kumenya imyigire yabo uko imeze.
Yagize ati “Izi tablets zizafasha mu bikorwa bibiri. Hari ukwita ku bana batari gukurikirana izi nyigisho kuri radiyo na televiziyo.’’
Akomeza agira ati “Tubikora dufatanyije n’abashinzwe uburezi bari hirya no hino mu turere no mu mirenge, tunafatanya n’abakozi b’iyi mishinga bari hirya no hino. Ariko bizanadufasha kumenya niba buri mwana yaragarutse ku ishuri.’’
Umuyobozi wa USAID SOMA UMENYE, Steve Blunden, avuga ko iyi nkunga yatanzwe mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda yo kwigira kuri radio.
Ati “Abana bamara hafi 50 cyangwa 60% bari ku ishuri, ikindi gihe bakimara bari mu muryango. Muri iki gihe cya COVID-19 cyatumye hagaragara uruhare rw’ababyeyi mu gufasha abana, rero USAID SOMA UMENYE dutewe ishema no gushyigikira kwigira kuri radio amasomo [mu gihe bari murugo] kuko uburezi si ishuri ahubwo ishuri riri mu bigize uburezi.
Ubwo COVID-19 yototeraga ibihugu bitandukanye ku Isi, byahise byishakira igisubizo kirimo icyo kwigishiriza kuri radio na televiziyo.
Mu Rwanda kuri ubu kaminuza zimwe na zimwe zarafunguye mu gihe amashuri abanza n’ayisumbuye azatangira mu kwezi gutaha.
Ingengabihe y’itangira ry’amasomo iherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko ku wa 2 Ugushyingo 2020 aribwo amashuri yisumbuye ku biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu azasubukurwa.
Ni kimwe n’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abo mu wa Gatatu, uwa Kane n’uwa Gatanu n’abo mu mashuri nderabarezi bazasubira ku mashuri bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu. Ibi byiciro bitatu bizajya ku mashuri guhera tariki ya 29 Ukwakira kugera ku wa 1 Ugushyingo 2020.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!