REB ishishikajwe no kwifashisha ikoranabuhanga mu gukwirakwiza umuco wo gusoma

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB, gitangaza ko gifite gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kurushaho gukwirakwiza umuco wo gusoma cyane mu bakiri bato, kuko byamaze kugaragara ko bigira ingaruka nziza ku mikorere y’ubwonko bwabo yewe na nyuma yo gukura.

Ibi REB ibitangaje mu gihe kuri uyu wa 8 Nzeri, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku kamaro ko kwandika, gusoma no kubara.

Uyu munsi wizihijwe haba ibiganiro byahuje REB n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu bigendanye no guteza imbere umuco wo gusoma, kwandika no kubara mu Rwanda.

Mu Rwanda hasanzweho Ukwezi kwahariwe gusoma, kuzatangira ku wa 21 Nzeri kugera ku wa 21 Ukwakira, hakazakorwa ibikorwa bitandukanye bishishikariza abantu, cyane cyane abakiri bato, kurushaho kugira umuco wo gusoma no kwandika.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yavuze ko hateganyijwe ibikorwa birimo amarushanwa azakorwa n’abakiri bato, agamije kubakundisha umuco wo gusoma.

Yagize ati “Muri uku kwezi, hateganyijwe ibikorwa birimo ibiganiro, ubukangurambaga, amarushanwa yo gusoma no kwandika n’ayo gutegura no guhimba inkuru mpimbano. Ayo marushanwa akaba azitabirwa n’abanyeshuri bo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Rwanda”.

Hazanatangwa kandi ubuhamya bugaragaza akamaro ko gusoma no kwandika, ati “hateganyijwe ubuhamya bugaragaza akamaro ko gusoma no kwandika ndetse no gushishikariza abana n’abantu bakuru gusoma no kwandika ndetse no kwerekana uko ababyeyi bakomeza gufasha abana babo gukomeza gusoma no kwigira mu rugo”.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr. Irenee Ndayambaje, yavuze ko bazakomeza kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, ‘kuko ukurikije aho Isi igeze, intego bihaye ari ukugeza ikoranabuhanga ku mashuri, aho abarimu n’abanyeshuri bashobora kurikoresha’.

Yagize ati “muri ibi bihe, twize ko kwiga no kwigisha bitarangirira mu cyumba cy’ishuri gusa, ahubwo ikoranabuhanga rizakomeza kudufasha mu burezi bwacu”.

REB imaze iminsi ikoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kwigisha abanyeshuri muri ibi bihe bya Covid-19. Amasomo atandukanye mu byiciro by’amashuri yisumbuye anyura kuri televiziyo zitandukanye no kuri radio, ku buryo abanyeshuri bashobora gukomeza kwihugura mu gihe iby’icyorezo cya Covid-19 bitarasobanuka neza, ngo abanyeshuri bamenye igihe bazasubirira ku ishuri.

Hasanzwe kandi hari imishinga ifasha abakiri bato gusoma, nk’uwitwa ‘Soma Rwanda’ ushyira ibitabo by’ubuntu kuri murandasi abanyeshuri bakabisoma mu buryo bworoshye.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guteza imbere uburezi, kuko n’ubukungu bwayo buzashingira ku bumenyi mu myaka iri imbere. Ni mu urwo rwego gahunda y’uburezi yahinduwe, igashingira ku munyeshuri, akaba ari we uba izingiro ry’imyigire n’imyigishirize, kugira ngo ubumenyi bukenewe bugerweho.

U Rwanda kandi ruri muri gahunda yagutse yo kubaka ibyumba by’amashuri 22 000 bizafasha mu kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri, bityo bakabasha kwitabwaho neza na mwarimu.

Leta ifite intego yo kongera ibyumba by'amashuri ku buryo umwarimu azajya agenzura abanyeshuri bose neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .