00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB igiye gutanga buruse ku barimu 300 bashaka gukomereza amasomo muri UR

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 14 March 2025 saa 05:46
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, ku bufatanye n’Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, HEC, rugiye gutanga buruse ku barimu 300 bigisha mu bigo bya Leta n’ibifashwa na yo, bifuza gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi.

Ni buruse zigiye guhabwa abashaka kwiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo arimo uburezi buhabwa abakiri bato (Early Childhood Education), abafite ubumuga, siyansi n’indimi, zikazatangwa mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

REB yatangaje ko abazahabwa ayo mahirwe ari Abanyarwanda batarengeje imyaka 35 y’amavuko, bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) mu mashuri nderabarezi cyangwa bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu burezi.

Ku bize mu mahanga bagomba kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko amasomo bizeyo ahuye na gahunda z’imyigishirize yo mu Rwanda bizwi nka ‘équivalence’.

Mu bindi uhabwa iyo buruse agomba kuba yujuje, harimo kuba byibuze amaze imyaka itatu mu murimo w’uburezi, atarigeze uhagarikwa mu kazi mu gihe kitarenze amezi atatu.

REB igaragaza ko abumva bifuza ayo mahirwe kandi bujuje ibisabwa basabwa kohereza ubusabe bwabo buherekejwe n’ibyangobwa birimo fotokopi y’impamyabumenyi ya A2 cyangwa A1 yatanzwe n’ishuri ryemewe, indangamanota ya A2 (result slip) cyangwa n’iya A1 (transcript), fotokopi y’ibaruwa ushaka buruse yahereweho akazi, kopi y’urupapuro rw’imyitwarire rw’umwaka w’amashuri 2023/2024 isinyweho n’akarere.

REB kandi yatangaje ko ababyifuza bagomba kubisaba bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, banyuze ku rubuga rwa https://tmis.reb.rw/ ndetse ko kwiyandikisha bizatangira kuva tariki 17 Werurwe 2025 birangire ku ya 28 Werurwe 2025.

REB igiye guha buruse abarimu bifuza gukomereza amasomo yabo muri UR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .