REB igiye gushyira hanze amanota y’abasoza amashuri yisumbuye

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 Gashyantare 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi, REB, cyatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020, kiza gushyira hanze amanota y’abarangije amashuri yisumbuye n’abarangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ni igikorwa giteganyijwe saa munani z’amanywa.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 51 nibo bitabiriye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, byakozwe mu Ugushyingo 2019.

Aba bakaba barabikoreye mu byumba by’ibizamini 389 hirya no hino mu gihugu.

Umwaka wari wabanje abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bangana na 42,145 bigaga mu mashuri asanzwe na 21,847 bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Abahungu ni bo batsinze ibizamini byo mu mashuri asanzwe ku kigero cyo hejuru aho batsinze ku kigero cya 93.033%, mu gihe bashiki babo bo batsinze ku kigero kingana na 84.0%. Imibare ya Minisiteri y’uburezi yerekana ko abanyeshuri bose batsinze ku kigereranyo cya 88.22%.

Ku rundi ruhande, abigaga imyuga n’ubumenyingiro bo batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ku kigero cya 95.23%.

REB igiye gushyira hanze amanota y’abasoza amashuri yisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza