Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF rivuga ko ahagana Saa 08:45 z’igitondo, umusirikare wa FARDC utatangajwe amazina, yinjiye ku mupaka wa “Petite Barrière” arasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda no ku baturage bambukaga umupaka.
Rikomeza rigira riti “Yakomerekeje Abapolisi b’u Rwanda babiri. Mu kwitabara, Umupolisi w’u Rwanda wari mu kazi, yirwanyeho nawe ararasa, arengera abasivile bambukaga umupaka n’abakozi bo ku mupaka.”
Umusirikare wa RDC yari ageze muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda.
RDF yasabye itsinda rishinzwe gukora ubugenzuzi mu bya gisirikare mu karere (EJVM) kugira ngo rikore iperereza kuri iri sanganya.
U Rwanda rwamenyesheje abayobozi ba RDC ibyabaye cyo kimwe n’abakozi bakora ku mupaka ku mpande zombi.
Itangazo rikomeza rigira riti “ Turizeza abantu muri rusange ko umupaka utekanye.”
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko inzego z’iperereza zatangiye gukusanya amakuru kugira ngo zimenye neza imvano y’ibyabaye.
Hari amakuru IGIHE yabonye avuga ko uwo musirikare warashwe, yari yambutse yitotomba ko agiye guhorera bagenzi be baguye ku rugamba Igisirikare cya RDC gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kandi umurambo w’uyu musirikare washyikirijwe ubuyobozi bwa RDC. Ni umuhango wayobowe n’abasirikare bagize itsinda ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka (Expanded Joint Verification Mechanism-EJVM)
Kuri Petite barrière iri tsinda ryabanje gusura aho uyu musikare yarasiwe baramusaka bamusangana urumogi mu mifuka y’ikote yari yambaye bakomeza ku bitaro bya Gisenyi kureba umupolisi n’umupolisikazi barashwe n’uyu musirikare bavuga uko byagenze.
Umurambo w’umusirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda wageze ku ruhande rwa RDC wakiriwe nk’intwari itabarutse bawuherekeza ku bitaro bikuru bya Goma.
RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 gusa rwo rwakunze kugaragaza ko ibyo atari ukuri, ko nta n’ikimenyetso na kimwe kibigaragaza.
Ni mu gihe M23 nayo yakunze kuvuga ko nta bufasha na buke irahabwa n’u Rwanda, ko intwaro ikoresha ari izo yahishe ubwo yahungaga mu 2013, izo yambura FARDC ku rugamba n’izo igura n’Ingabo za Congo.
Urupfu rw’uyu musirikare rubaye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabereye ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Rubavu aho ibihumbi by’Abanye-Congo bigaragambyaga batera amabuye ku butaka bw’u Rwanda, bamwe banashaka kwinjira mu Rwanda ku ngufu.
Icyo gihe inzego z’umutekano za RDC zaje kubacubya, zibatera imyuka iryana mu maso basubira inyuma.
DRC SOLDIER CROSSES INTO RWANDA, FIRES AT RUBAVU BORDER POST INJURING PEOPLE https://t.co/1dt7LzDLKm pic.twitter.com/HEeWfQhvQP
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) June 17, 2022







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!