00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF yatangiye kwandika abifuza kuba ba Ofisiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo rihamagarira abasore n’inkumi babishaka kwiyandikisha kugira ngo binjire mu ngabo z’u Rwanda mu rwego rwa ofisiye mu mahugurwa amara umwaka umwe.

Abujuje ibisabwa basabwe kwihutira kwiyandikisha mu biro by’akarere babarurirwamo guhera tariki ya 25 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2021.

Abiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibisabwa birimo kuba uri Umunyarwanda; kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 27, Kuba ufite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta, Kuba utarakatiwe n’inkiko; Kuba utarigeze wirukanwa mu mirimo ya Leta kereka gusa waba warakuweho ubwo busembwa, Kutagaragara ku rutonde rw’abirukanywe mu mirimo ya Leta; Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire.

Hari kandi kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda; kuba uri ingaragu; kuba ufite Icyemezo kigaraza ko warangije ikiciro cya mbere cya IPRC mu bumenyi bwihariye (Al-Enginering); kuba ufite icyemezo cyerekana ko warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (AO); kuba utarengeje imyaka 24 y’amavuko ku bize iby’ubumenyi rusange; kuba utarengeje imyaka 27 y’amavuko ku bize iby’ubumenyi bwihariye (Specialists) mu ishami ry’ubuganga (Medicine) cyangwa ubuhanga (Engineers) no gutsinda ibizamini bizatangwa.

3. Abiyandikisha basabwa kwitwaza Indangamuntu, icyemezo cyerekana amashuri wize; Icyemezo cy’ Ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge; icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rigaragaza ko abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora kuva kuwa 2 kugeza kuwa 9 Kanama 2021, saa mbiri za mu gitondo.

Mu mujyi wa Kigali ni kuwa 2 Kanama 2021 mu karere ka Kicukiro kuri Sitade ya IPRC Kicukiro. Mu karere ka Gasabo ni kuwa 3 Kanama kuri Sitade ya ULK. Mu karere ka Nyarugenge ni kuwa 4 Kanama kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Gicumbi ni kuwa 2 Kanama 2021 kuri Sitade ya Gicumbi, mu karere ka Burera ni kuwa 3 Kanama 2021 ku biro by’akarere, mu karere ka Musanze ni kuwa 4 Kanama kuri Stade Ubworoherane, mu karere ka Gakenke kuwa 5 Kanama 2021 ku kibuga cy’umupira cya Ngando naho mu karere ka Rulindo ni kuwa 6 Kanama ku kibuga cya Gasiza.

Mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe, ni kuwa 2 Kanama 2021 kuri Sitade ya Nyamagabe, mu karere ka Nyaruguru ni kuwa 3 Kanama 2021 ku kibuga cy’umupira Ndago, mu karere ka Gisagara kuwa 4 Kanama ku biro by’akarere, mu karere ka Huye ni kuwa 5 Kanama 2021 kuri Sitade ya Huye.

Mu karere ka Nyanza ni kuwa 6 Kanama 2021 kuri Stade i Nyanza, mu karere ka Ruhango ni kuwa 7 Kanama ku biro by’akarere, mu karere ka Muhanga ni kuwa 8 Kanama kuri Sitade ya Muhanga, mu karere ka Kamonyi ni kuwa 9 Kanama ku biro by’akarere.

Mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Kirehe ni ku wa 2 Kanama 2021 ku biro by’akarere ka Kirehe, mu karere ka Ngoma ni ku wa 3 Kanama 2021, Ngoma ku kibuga cy’umupira. Mu karere ka Nyagatare ni ku wa 4 Kanama 2021 ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare, mu Karere ka Gatsibo ni ku wa 5 Kanama 2021 ku biro by’akarere ka Gatsibo, mu karere ka Kayonza ni ku wa 6 Kanama ku biro by’akarere ka Kayonza.

Mu karere ka Rwamagana ni ku wa 7 Kanama 2021 ku biro by’akarere i Rwamagana naho mu karere ka Bugesera ni ku wa 8 Kanama 2021 ku kibuga cy’umupira cya Bugesera (Sitade).

Mu ntara y’Uburengerazuba, mu karere ka Rusizi ni kuwa 2 Kanama 2021 kuri sitade ya Rusizi, mu karere ka Nyamasheke, ni ku wa 3 Kanama 2021 ku biro rya karere. Mu karere ka Karongi ni ku wa 4 Kanama 2021 ku biro bya karere ka Karongi, mu karere ka Rutsiro ni ku wa 5 Kanama kuri sitade ya Rutsiro.

Mu karere ka Rubavu ni ku wa 6 Kanama 2021 ku Stade Rubavu. Mu Karere ka Nyabihu, ni ku wa 7 Kanama 2021 mu Kigo cya Gisirikare Mukamira. Mu Karere ka Ngororero ni ku wa 8 Kanama 2021 kuri Stade ya Ngororero.

Kwiyandikisha byatangiye kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga kugeza kuwa 31 Nyakanga 2021kugeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .