Itsinda ry’abasirikare 30 bo mu Kigo gitanga ubumenyi ku Ngabo za Nigeria (Nigerian Army Resource Centre) riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wacyo Maj. Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda wabakiriye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda n’iza Nigeria zifitanye umubano mwiza cyane by’umwihariko mu byerekeye kongerera ubushobozi abakozi.
Ati “Ndashaka gushima ubushake dusangiye hagati ya RDF n’Ingabo za Nigeria mu gufatanya guharanira amahoro n’umutekano byanatumye twembi tugira uruhare rugaragara mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni no kurwanya iterabwoba ku mugabane wacu.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amasomo ya Gisirikare n’Uburezi muri rusange, Col David Mutayomba, yasobanuriye abasirikare bo muri Nigeria uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu n’ibyerekeye umutekano wo mu karere.
Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab yatangaje ko uruzinduko rwabo mu Rwanda rugamije kwigiranaho kuko n’ingabo zabo zigira uruhare mu kubaka igihugu.
Yavuze ko mu kigo cyabo cya NARC batanga amasomo ajyanye n’imiyoborere kuri ba-Ofisiye bakuru kugira ngo bashobore gukemura ibibazo by’umutekano.
Mu minsi itanu bafite mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazanasura Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!