00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF yagize uruhare mu kurokora abaturage 600 bari barashimuswe n’ibyihebe i Cabo Delgado

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 August 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Kuva muri Mata uyu mwaka, inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’Ingabo za Mozambique hamwe n’iza SADC, zimaze gusenya ibirindiro by’ibyihebe mu bice bya Catupa mu Karere ka Macomia, kamwe mu tugize Intara ya Cabo Delgado.

Ako karere ni kamwe mu two ibyihebe by’i Cabo Delgado byahungiyemo ubwo byahashywaga n’Ingabo z’u Rwanda kuva urugamba rwatangira muri Nyakanga 2021.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kimaze kurokora abaturage barenga 600 bari baragizwe imbohe n’ibyihebe.

Ibyihebe byari byaraciye ingando mu mashyamba ya Caputa, byahise bikwira imishwaro byerekeza mu duce twa Nkoe na Nguida, muri Macomia. Urugamba rwo kubahiga rurakomeje, aho Ingabo zabakurikiye.

Umusaza w’imyaka 59 uri mu bari baragizwe imbohe n’ibyihebe mu mashyamba ya Caputa, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zamwijeje kuzongera kumuhuza n’umukobwa we watwawe n’ibyihebe.

Nyuma yo kubona ko ibyihebe byahungiye muri Macomia, muri Werurwe Ingabo z’u Rwanda zagiranye amasezerano n’iza SADC, agamije gufatanya mu guhashya ibi byihebe.

Zageze mu bice bya Macomia ku wa 30 Werurwe, zitangira urugamba mu mashyamba y’inzitane y’ahitwa Chai. Ni amashyamba agoye cyane kubera imiterere yayo gusa zabashije kuyahashyamo umwanzi zinabohora abaturage bari barafashwe bugwate.

Ni urugamba ziri gufatanyamo n'Ingabo za Mozambique hamwe n'iza SADC
Ingabo z'u Rwanda zikomeje urugamba rwo guhashya ibyihebe muri Macomia
Abaturage barenga 600 bamaze gukurwa mu maboko y'ibyihebe
Umusaza w'imyaka 59, nyuma yo gutabarwa, yashimiye Ingabo z'u Rwanda zamwijeje kuzamufasha kubona umukobwa we washimuswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .