Ni iminara yatashywe ku wa Gatatu ku mupaka muto uhuza u Rwanda a RDC, na Guverineri wa Gisirikare w’Intara y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima.
Ni iminara yubatswe mu gihe RDC ikomeje gushija u Rwanda gufasha umutwe wa 23 mu kuyihungabanyiriza umutekano.
Muri ibyo bikorwa kandi hubatswe sitasiyo nto enye za polisi.
Gen Ndima yagize ati "Iyi gahunda ijyanye neza n’icyerekezo cya Perezida Tshisekedi, mu kujyanisha n’igihe ibikorwa remezo bya gisirikare muri iki gihe cy’ubwiyongere bw’ibibazo by’umutekano."
Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwashije RDC kuvogera umutekano warwo mu bikorwa by’ubushotoranyi byuririye ku mwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu.
Mu Ugushyingo, kuri uyu mupaka hagaragaye umurambo w’umusirikare wa Congo waharasiwe mu gicuku, nyuma yo kurenga umupaka agatangira kurasa ku basirikare b’u Rwanda.
Muri iyi minsi RDC ikomeje imvugo zumvikanisha ko ishobora no gutera u Rwanda, ibintu rwamaganye mu itangazo rwasohoye kuri uyu wa Kane.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye televiziyo y’igihugu ko imipaka y’u Rwanda irinzwe, ku buryo nta wabihungabanya.
Yakomeje ati "Umutekano w’u Rwanda urarinzwe, inkiko z’u Rwanda zirarinzwe, ibigomba gukorwa byose kugira ngo abantu batekane birakorwa, n’intambara niruyishorwamo ruzayirwana. Ntayo ruzateza, ariko niruyishorwamo ruzayirwana."
Yavuze ko ibibazo bimaze iminsi ari ibya Congo, ko ari yo igomba kubishakira umuti.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!