Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024.
FDLR yashinzwe n’Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abahoze mu butegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ihabwa ubufasha na Leta ya RDC burimo intwaro, amafaranga n’imyitozo ya gisirikare, nk’uko byemezwa n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
Gusenya uyu mutwe ni kimwe mu by’ingenzi biganirwaho mu biganiro bibera i Luanda muri Angola, bihuza Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC kuva muri Werurwe 2024, ndetse mu Ugushyingo 2024 zemeranyije ko bizakorwa mu byiciro bitatu.
Icyiciro cya mbere cyo gusenya uyu mutwe ni icyo gusesengura ibibazo ushobora guteza no gutahura ibirindiro byayo n’aho ibitse ibikoresho, icya kabiri ni ukuyigabaho ibitero, icya gatatu ni ugucyura abarwanyi bayo. Byateganyijwe ko byose bizakorwa mu mezi atatu.
Umunyamakuru yabajije Minisitiri Kayikwamba impamvu Leta ya RDC idasaba u Rwanda kuganira na FDLR nk’uko na yo isabwa kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanirira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni ikibazo umunyamakuru yabajije bisa n’aho adafite amakuru ahagije, kuko tariki ya 23 Werurwe 2023, ubwo Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaganiraga n’abanyamakuru i Kinshasa, yavuze ati “Byaba byiza ko umuryango mpuzamahanga usaba Perezida Kagame kuganira na FDLR.”
Mu gisubizo kivuguruza Umuvugizi wa Guverinoma, Minisitiri Kayikwamba yabwiye uyu munyamakuru ko Leta ya RDC idashobora gusaba u Rwanda kuganira na FDLR kuko igizwe n’abajenosideri, asobanura ko ari rwo rwafata icyemezo cyo kubikora cyangwa kubireka.
Kayikwamba yagize ati “Hari ibintu bibiri abantu batekereza kuri icyo kibazo; isano iri hagati ya FDLR na Jenoside, amateka y’u Rwanda. Abanyarwanda ubwabo ni bo bashobora gusobanura uko bakemura icyo kibazo cy’amateka ababaje. U Rwanda ni rwo rwafata icyemezo cy’icyo rukwiye gukora.”
Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko abaturage ba RDC bagizweho ingaruka n’ubugizi bwa nabi abarwanyi ba FDLR bakorera mu Burasirazuba bwa RDC, mu myaka irenga 20 bamazeyo.
Ati “Ntabwo duhakana ko FDLR iri muri RDC, kubera ko FDLR ihungabanya umutekano w’abaturage bacu. Biri mu nyungu zacu ko FDLR iva muri RDC.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu Ugushyingo 2024 yatangaje ko bidashoboka ko u Rwanda rwagirana ibiganiro n’umutwe wakoze Jenoside.
Yagize ati “FDLR ni umutwe wakoze Jenoside, nta biganiro ibyo aribyo byose bishobora kubaho n’umutwe wakoze Jenoside. Nta gihugu na kimwe nigeze mbona mu Burayi cyangwa u Budage gisabwa kuganira n’Abanazi. Uyu ni umutwe wakoze Jenoside, watwiciye abaturage barenga miliyoni, rero ntibishoboka ko twaganira n’umutwe w’abajenosideri.”
Ku barimo Muyaya bagereranya FDLR na M23, Minisitiri Nduhungirehe Nduhungirehe yagaragaje ko bitumvikana kugereranya umutwe wakoze Jenoside n’urwanirira abaturage bicwa.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Nta muntu wagereranya umutwe wakoze Jenoside n’umutwe urwanira abantu bahohoterwa, bakanicwa.”
Biteganyijwe ko tariki 15 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola bazahurira i Luanda, baganire ku myanzuro yafashwe mu Ugushyingo 2024, by’umwihariko uwo gusenya FDLR.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!