00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yabeshye amahanga icya Semuhanuka ku itahuka ry’impunzi z’Abanyarwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 July 2022 saa 11:38
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yabeshye Isi yose, ko ku nshuro ya mbere u Rwanda rwemeye kwakira impunzi z’abanyarwanda zirimo n’abahoze muri FDLR babarizwa ku butaka bw’igihugu cye mu gihe ari gahunda imaze igihe, yatangiye mu 1997.

Lutundula yabigarutseho ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu avuga ku myanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na RDC yabereye muri Angola, igamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Inyandiko igaragaza umurongo w’ibikorwa bigamije kuzahura umubano hagati y’impande zombi, igaragaza ko hagomba kwimakazwa imikoranire mu bya politiki na dipolomasi hagati y’ibihugu.

Muri iyo myanzuro, bivugwa ko hagomba gushyirwaho uburyo butuma impunzi zo muri RDC zitahuka kandi hakuburwa imikoranire y’u Rwanda na RDC muri gahunda igamije guhanahana amakuru mu rugamba rwo guhashya burundu umutwe wa FDLR.

Ubwo yagarukaga kuri uyu mwanzuro, Lutundula yavuze ko igishimishije ari uko ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwemeye kwakira impunzi z’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Ati “Hagomba gushyirwaho uburyo bufasha impunzi gutahuka. Iki ni ikintu cy’ingenzi, ni ngombwa ko ngisobanura.”

Yakomeje agira ati “ Iyo tuvuze impunzi, ntabwo ari impunzi gusa z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda cyangwa Uganda zifitanye isano na M23 ahubwo ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye, u Rwanda binyuze muri Perezida warwo rwemeye ihame ry’itahuka ry’impunzi by’umwihariko zirimo abagize umutwe wa FDLR bari ku butaka bwacu.”

“Kuko nk’uko mubizi, u Rwanda ntirwemeraga ko aba FDLR bataha, rwaravugaga ngo ni abantu bakoze Jenoside ariko ubu [rwabyemeye] mu buryo bweruye binyuze mu itangazo.”

Ibyo Lutundula yavuze ntibihuye n’ukuri kuko u Rwanda rumaze imyaka 25 rushyizeho Komisiyo ishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu Ngabo.

Iyi komisiyo ifite amashami ku mipaka yose y’igihugu kandi akora umunsi ku wundi ku buryo yakira abari abarwanyi b’imitwe itandukanye irimo na FDLR.

Ubusanzwe iyo abahungutse bagejejwe mu Rwanda, barakirwa kugira ngo babanze guhugurwa ku ndangagaciro nyarwanda aho bamara amezi agera kuri atandatu i Mutobo.

Abahugurwa ni igitsina gabo kubera ko ahanini aribo baba basanzwe ari abasirikare mu gihe abagore n’abakobwa bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi, bakahamara igihe gito bategereje kugezwa mu muryango.

Iyo basezerewe bahabwa impamba yo kubaherekeza ngo ibabere umusingi wo kwiteza imbere.

Kuri ubu hari na gahunda igamije kubakurikirana kugira ngo n’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu rufashwe kwisanga mu gihugu.

Muri iyo gahunda bigishwamo imyuga itandukanye irimo ubudozi, ubusuderi, ubukanishi, gutunganya imisatsi, guca inzara, kuboha n’ibindi bitandukanye.

Abarenga ibihumbi 11 bamaze kunyuzwa mu kigo cya Mutobo. Barimo abari bafite amapeti yo hejuru mu gisirikare barimo ba Brigadier General, ba colonel, ba lieutenant colonel, ba major, ba captain, lieutenant, ba sous-lieutenant n’abandi.

Urugero ni nk’abahungukanye na Gen Paul Rwarakabije mu 2004 bagashyirwa mu gisirikare cy’u Rwanda nka Maj-Gen Paul Rwarakabije, Col Jerome Ngendahimana, Lt Col Evariste Murenzi na Thadee Nzeyimana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yabeshye Isi yose, ko ku nshuro ya mbere u Rwanda rwemeye kwakira impunzi z’abanyarwanda zirimo n’abahoze muri FDLR mu gihe ari gahunda imaze imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .