Ku wa 18 Mata 2025 ni bwo Joseph Kabila yageze mu Mujyi wa Goma nyuma y’iminsi mike atangaje ko agiye gutaha anyuze mu Burasirazuba bw’igihugu.
Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Constant Mutamba, yategetse ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za RDC ndetse n’ubushinjacyaha, gukurikirana iby’uko Kabila ashobora kuba atarubahirije amategeko agenga imyitwarire isabwa uwahoze ari perezida.
Minisitiri Mutamba yanavuze ko hasabwe ko imitungo yimukanwa n’itimukanwa ya Kabila ifatirwa ndetse ko hafashwe n’ingamba zo kugabanya ingendo z’abakorana na we bose muri iki gikorwa “cy’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru".
Ikindi ni uko RDC yahagaharitse ibikorwa bya politiki by’Ishyaka rya Kabila rizwi nka ‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie:PPRD’, rishinjwa gushyigikira M23.
RDC igaragaza ko biteye impungenge kuba Kabila adashira amanga ngo yamagane AFC/M23 ku bikorwa byo kwigarurira bimwe mu bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja Kabila kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa bya M23.
RDC kandi yagaragaje ko itumva uburyo Kabila yasubira mu gihugu anyuze mu Mujyi wa Goma kandi azi neza ko wamaze kwigarurirwa na AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Itangazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shabani Lukoo Bihango yasinyeho rirakomeza riti “Hashingiwe ku ngingo za 29,30 na 31 z’itegeko nimero 04/002 ryo ku wa 15 Werurwe 2004 rigena imiryango n’imitwe ya politiki, ibikorwa bya PPRD byose bihagaritswe gukorerwa ku butaka bw’igihugu.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, na we aherutse gutangaza ko kuba Kabila yagiye mu gice kigenzurwa na AFC/M23, bishimangira ko ari umwanzi w’igihugu.
Nta cyo Kabila yari yatangaza ku mugaragaro ku makuru yo gusubira mu gihugu cyangwa kuri ibi ashinjwa na RDC.
Icyakora ukorana bya hafi na Kabila yasobanuriye Associated Press ko icyamujyanye i Goma ari ukugira ngo atange umusanzu muri gahunda igamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Umuvugizi wa Kabila, Barbara Nzimbi, kuri uyu wa 19 Mata 2025 yatangaje ko mu masaha cyangwa iminsi mike iri imbere, Kabila azageza ijambo ku Banye-Congo kugira ngo atange umucyo ku bivugwa.
Yagize ati "Mu masaha ari imbere (iminsi iri imbere) Joseph Kabila azageza ijambo ku gihugu kugira ngo atange umucyo."
Muri Gashyantare 2025 Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko Kabila ari we muntu "nyawe uri inyuma y’ibi byose", amushinja gufasha M23, icyakora Kabila na we muri Werurwe 2025 amusubiza ko iyo aba afatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane n’uko bimeze ubu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!