RDC yahagaritse ikoreshwa rya jeton ku mupaka munini uyihuza n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2019 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagaritse ikoreshwa ry’icyangombwa kizwi nka jeton gikoreshwa n’abaturiye umupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda, bajyaga bakoresha umupaka munini uzwi nka La Corniche.

Ni icyemezo cyafashwe mu gihe umupaka hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kugenzurwa cyane, kubera ikibazo cya Ebola giheruka kugaragara muri icyo gihugu kimaze no guhitana abasaga 1700.

Itangazo ryatanzwe n’Urwego rw’abinjira n’abasohoka ku wa 9 Kanama muri RDC, rigira riti "abaturage bose baramenyeshwa ko guhera ku wa 10 Kanama 2019, hatazongera kubaho ikoreshwa rya jeton ku mupaka munini, kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya."

Nyuma y’iki cyemezo, abaturage bose bayobowe ku mupaka muto ahazwi nka Petite Barrière uhuza imijyi ya Goma na Gisenyi.

Guverinoma ya RDC n’iy’u Rwanda ziheruka kwemeranya ku gufatanya mu gukumira Ebola binyuze mu guhuza gahunda z’ibikorwa no guhanahana ubunararibonye, hagamijwe ko iyi ndwara idakomeza gukwirakwira.

Umupaka munini uhuza u Rwanda na RDC ntabwo uzongera kunyurwaho n'abantu bakoresha jeton

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza