Ni ibirego bimaze iminsi ariko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko nta shingiro bifite.
Ahubwo ruvuga ko mu rugamba ingabo za RDC zihanganyemo n’umutwe wa M23, ingabo z’icyo gihugu zirimo gukorana na FDLR, ndetse baheruka kurasa mu Rwanda, ibisasu byasenye inzu z’abaturage ndetse bikabakomeretsa.
Kuri uyu wa Gatandatu iyi miryango itari iya leta yakoze urugendo mu murwa mukuru Kinshasa, yise urwo gushyigikira ingabo z’icyo kibazo ziri ku rugamba.
Yavuze ko bikwiye ko u Rwanda rukwiye gufatirwa ibihano bitandukanye nk’uko Radio Okapi yabyanditse.
Umuhuzabikorwa w’imiryango itari iya leta, Cathy Kalanga, yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ukwiye no kuvugurura imiterere y’ubutumwa bw’Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC.
Yavuze ko uyu muryango "guhamagaza inama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ngo gashyireho uburyo bw’umutekano muri RDC, kuri iyi nshuro mu kwamagana u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo maze bakabafatira ibihano bikomeye."
Ku bwe, ngo u Rwanda rukwiye gufatirwa ibihano birimo guhagarikirwa kugura intwaro.
Kalanga ngo anasanga Umuryango w’Abibumbye ukwiye guhatira u Rwanda gutegura ibiganiro "‘imitwe yarwo" ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!