00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Inyeshyamba 10 zaguye mu gitero cyagabwe na MONUSCO muri Ituri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 January 2022 saa 01:19
Yasuwe :

Inyeshyamba zigera ku 10 zarishwe izindi nyinshi zirakomereka mu gitero cyagabwe n’ingabo za MONUSCO ahitwa Kessali mu birometero nka 70 uvuye i Bunia mu Ntara ya Ituri.

Izo nyeshyamba zambuwe n’ibikoresho birimo imbunda n’amasasu nk’uko Umuvugizi wa MONUSCO muri Ituri, Jean-Tobie Okala yabitangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama.

Intego y’iki gitero kwari ukwirukana inyeshyamba muri ako gace aho zakoraga ibikorwa bibangamiye abaturage b’abasivile kimwe n’abakorera imirayngo nterankunga ifasha abaturage muri zone ya Drodro na Roe.

Mu mirwano yamaze umunsi wose ku wa Kabiri, umusirikare umwe wa MONUSCO bivugwa ko ari we wakomerekejwe n’amasasu ariko ubuzima bwe bukaba bumeze neza kuri ubu.

Icyo ngo cyari igitero cya kabiri MONUSCO yagabye muri ako gace cyafashije mu gushakira inzira imiryango itera inkunga abaturage bababaye yari yarabuze aho imenera.

Ku wa 20 Mutarama ku mugoroba, inyeshyamba za CODECO zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za MONUSCO i Roe muri Teritwari ya Djugu. MONUSCO ngo yabashije kurwanya icyo gitero isubiza inyuma abakigabye. Nta bahitnywe na cyo batangajwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .