Uwo mwanzuro wafashwe ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, bivugwa ko ugamije kunamira abasivile 109 bamaze gupfa.
Muri iyo minsi, amadarapo y’igihugu azururutswa agezwe hagati.
Ni nyuma y’aho mu mpera z’iki Cyumweru hongeye kwaduka imirwano mu gace ka Kishishe aho bivugwa ko M23 yahanganye na FARDC ku wa Kane w’iki Cyumweru. Leta ya Congo ivuga ko muri iyo mirwano hapfuye abasivile 50.
Ku rundi ruhande ariko, M23 yo ivuga ko nta musivile wapfuye kandi ko yarwanaga n’umutwe wa FDLR uhafite ibirindiro. Ngo ni ho hari icyicaro gikuru cya Byiringiro, umuyobozi w’uyu mutwe w’iterabwoba mu gace ka Virunga.
Muri iyo mirwano, amakuru avuga ko abarwanyi ‘benshi’ ba FDLR na Nyatura bapfuye, abandi bafatwa mpiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!