00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bikomeje gufata indi ntera muri RDC, abantu batanu bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana MONUSCO

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 July 2022 saa 04:42
Yasuwe :

Abantu batanu bamaze kwicirwa mu myigaragambyo yamagana Monusco muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abandi barenga 50 bakomeretse.

Ni imyigaragambyo ikomeje kwitabirwa cyane, aho abaturage barimo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), bavuga ko ntacyo zibamariye.

Uyu mutwe woherejwe muri RDC mu 1999, ndetse utangwaho miliyari imwe y’amadolari ya Amerika buri mwaka. Nyamara unengwa ko wananiwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, nk’inshingao yawo nyamukuru.

Imyigaragambyo yabaye ku wa Mbere yasize abaturage bafunze imihanda, basahuye inyubako za Monusco n’ibindi.

Abigaragambya bamennye amadirishya y’ibiro bya MONUSCO, bigabiza ibikoresho bitandukanye birimo intebe, za mudasobwa n’ibindi byo mu biro.

Amafoto agenda ashyirwa hanze yerekanye n’abasirikare benshi bari mu bikorwa byo gusahura, aho hari bamwe bafotowe batwaye intebe, abandi batwaye ibikoresho bitanga ingufu zishingiye ku mirasire y’izuba.

Ni ibintu byarushijeho kugaragaza ko uburyo ibibazo biteye, bishobora gufata indi ntera kuko abakagize uruhare mu kuzimya umuriro, aribo barimo kuwenyegeza.

Kuri uyu wa Kabiri nabwo ibintu byakomeje gufata indi ntera, aho umwe mu bigaragambya yarasiwe ahantu Monusco ikoresha ibika ibikoresho byayo.

Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yatangaje ko inzego z’umutekano zarashe kugira ngo zitatanye abigaragambya.

MONUSCO ni bumwe mu butumwa bwa Loni burimo kugirwamo uruhare n’abasirikare benshi, ariko butarimo gutanga umusaruro uko bikwiye.

Harimo ko yananiwe gukoma imbere ubwicanyi bwakomeje kwibasira abasivili mu burasirazuba bwa Congo, aho nk’umutwe wa ADF wonyine, guhera mu 2021 umaze kwica abantu 1300 nk’uko biheruka kwemezwa na raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye.

Kugeza ubu muri RDC habarirwa imitwe yitwaje intwaro isaga 120, ndetse uretse abishwe, imaze gutuma abantu benshi bavanwa mu byabo.

Mbere y’uko abaturage bahindukirana MONUSCO babanje kuyisaba kubafasha umutwe wa M23, ariko iheruka kwemeza ko nta bushobozi ifite, ndetse ko ikurikije uburyo uyu mutwe urwana, ukomeje ibitero izi ngabo zitabasha kuwukoma imbere.

Ibyo bigashimangira intege nke uyu mutwe wakomeje gushinjwa, ku buryo utagifitiwe icyizere n’abaturage.

Muri iyi myigaragambyo, amashusho agaragaza inzu bivugwa ko ari iy’umuyobozi wa Monusco i Goma yatwitswe, ndetse n’izindi nyubako z’uyu mutwe, izitangijwe zirimo gusahurwa.

Abantu batanu bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana Monusco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .