RDB yongereye amezi atatu ibigo bitabashije kumenyekanisha ibaruramari ry’umwaka kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mata 2020 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyemereye ibigo by’ubucuruzi ko igihe cyo kumenyekanisha inyandiko n’ibaruramari ngarukamwa cyongerewe kugeza ku wa 31 Nyakanga 2020, bitewe n’ingamba u Rwanda rwafashe mu gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Ni icyemezo cyafashwe bitewe n’uko abaturarwanda benshi basabwe kuguma mu rugo ndetse ibikorwa bitajyanye na serivisi z’ibanze byarafunzwe, mu guhagarika urujya n’uruza rw’abantu rwari gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 29 Mata, Umwandiki Mukuru Kayibanda Richard yamenyesheje “ibigo bitazabasha kubahiriza itariki yagenwe yo kuba byamaze gutanga Inyandiko ngarukamwaka n’ ibaruramari ry’umwaka nk’uko biteganywa n’itegeko N°17/2018 ryo ku wa 13/04/2018 rigenga amasosiyete y’ubucuruzi, ko igihe cyo kubikora cyongerewe kugeza ku wa 31 Nyakanga 2020.”

Itegeko rigena ko mu buryo ngarukamwaka, isosiyete y’ubucuruzi ishyikiriza Umwanditsi Mukuru inyandiko ikubiyemo amakuru yerekeye sosiyete harimo abanyamigabane, abagize Inama y’Ubutegetsi, imari shingiro, icyicaro cya sosiyete imyenda n’ifoto y’umutungo.

Biteganywa ko abakora iri menyekanisha babikora mu buryo bw’ikoranabuhangank’uko bimaze kumenyerwa.

Ibikorwa byinshi by'ubucuruzi mu Rwanda byarafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .