RDB yasobanuye iby’ingagi z’u Rwanda zambutse zikajya muri Pariki ya Uganda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyasobanuye ko kuba ingagi z’u Rwanda zajya muri pariki ya Uganda cyangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari ibintu bisanzwe bibaho kimwe nuko izo muri ibyo bihugu ziza mu Rwanda kandi hari imirongo ngenderwaho yashyizweho iyo byabayeho.

Ni nyuma y’uko ibitangazamakuru byo muri Uganda byari byahaye indi sura kuba ingagi 20 zo mu muryango wa Hirwa zambutse zikava mu Rwanda zikajya muri pariki ya Mgahinga Gorilla National Park iri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo byatangajwe ko izo ngagi zimazeyo ibyumweru bibiri zikaba zibana n’izisanzwe muri iyi pariki

Umuryango wa Hirwa ubusanzwe ubarizwa mu Majyaruguru y’igihugu mu Kinigi. Ntabwo ari ubwa mbere ibi bibayeho kuko ingagi zo Mgahinga nazo zijya zambuka zikajya mu Rwanda ku buryo ndetse byigeze no kugorana kuba abakerarugendo bakwizera kuzisura muri Uganda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi abinyujije kuri Twitter, yanditse ko ari ibisanzwe kuba ingagi zakwambuka kandi ari ibintu bikunda kubaho ku ngagi zo mu gice cy’Ibirunga kirimo Pariki y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda; Pariki Nkuru ya Virunga ku ruhande rwa Congo na pariki ya Mgahinga Gorilla National Park ku rwa Uganda.

Ati “U Rwanda mu bihe byashize ntirwahwemye kwakira ingagi nyinshi zambuka ziva mu bihugu by’ibituranyi. Niyo mpamvu twashyizeho Umuryango ugamije guteza imbere ibyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu gace k’ibirunga (Greater Virunga Transboundary Collaboration, GVTC) no gusangira inyungu yavuyemo mu gihe ingagi zambutse”.

RDB yakomeje ivuga ko ingendo z’ingagi zo mu misozi ya Virunga zisanzwe cyane. Ziva mu gihugu kimwe zikajya mu kindi cyangwa zikagira ahantu ziba hazwi hahuriweho n’ibihugu bibiri cyangwa bitatu kubera impamvu zinyuranye.

U Rwanda, Uganda na RDC bihuriye mu muryango ugamije guteza imbere ibyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu gace k’ibirunga. Umwaka ushize byemeranyijwe ku bufatanye mu gukusanya ingengo y’imari uwo muryango uzakoresha, gushyiraho ubuyobozi bwawo, abakozi n’ibindi.

Icyo gihe Clare Akamanzi, yavuze ko nubwo bari gushaka ubufatanye hagati y’ibihugu, bitazakuraho inshingano za buri gihugu zo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Ingagi ntabwo zizi imipaka, iyo ziri gutembera ntizimenya niba ziri muri Uganda cyangwa mu Rwanda, zigenda ntacyo zikanga bitewe n’icyo zishaka. Kimwe mu byo dufatanya, nk’iyo itsinda rimwe ry’ingagi rivuye mu gihugu rijya mu kindi, hari uburyo dusangira inyungu zarivuyemo.”

Yatanze urugero ku itsinda ryitwa Kwitonda ryavuye muri Congo ryari rimaze imyaka myinshi ryibera mu Rwanda. Hagati ya 2012 na 2017, u Rwanda rwasubije Congo miliyoni 1.2 z’amadolari kuko bisangiye inyungu y’iryo tsinda ry’ingagi ryaturutseyo.

Ingagi zo mu muryango wa Hirwa zimaze ibyumweru bibiri muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza