00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yashyizeho amabwiriza mashya azagenga ibitaramo n’ibikorwa by’ubukerarugendo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 10:08
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwategetse ko abategura ibitaramo byagutse biherutse gukomorerwa babimenyekanisha mu minsi 10 mbere y’uko biba.

Umwanzuro wo kubisubukura uri mu yasohowe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 7 Mutarama 2022.

Hemejwe ko bisubukurwa mu byiciro, naho ibitaguye nka “Silent Disco”, “live” n’umuziki byo mu tubyiniro, utubari, restaurants na hoteli birahagarikwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amahoteli n’Ibigo by’Ubukerarugendo muri RDB, Nsabimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ibitaramo byemewe ari “Ibikorerwa ahantu hakomeye” kandi bigategurwa n’abasanzwe bategura ibitaramo.

Ati “Nk’ibitegurirwa muri stade, [mu nzu z’imyidagaduro nka] za Arena cyangwa amahoteli manini; byishyuza amafaranga kandi byateguwe n’ababigize umwuga.”

Yongeyeho ko ibitaramo bito, birimo ibisope na karaoke bifunzwe, ati “Izo ‘live’, ibisope, karaoke, birafunze kuko ntabwo biba bipanzwe neza aho usanga nk’umuntu ku giti cye ashobora kuza mu kabari cyangwa restaurant [akagikora].”

Mu ngingo RDB yagarutseho mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 12 Mutarama 2022 zisobanura byimbitse imigendekere y’ibikorwa bibera mu bigo by’ubukerarugendo n’ibyakira abantu muri ibi bihe bya COVID-19; yategetse ko bimenyekenishwa hakiri kare.

Ababitegura bagomba kubisabira uburenganzira mu Kigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama mu Rwanda, RCB hasigaye iminsi 10 ngo bibe.

Banasabwe kugurisha amatike mu buryo bw’ikoranabuhanga, bakaba barikingije byuzuye kimwe n’ababyitabira n’ababitangamo serivisi, ndetse bose bakaba bipimishije mu masaha atarenze 24 mbere y’uko igitaramo kiba.

Hagenwe ko ibyo bitaramo bizitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho byabereye mu gihe ari mu nzu, na 75% mu gihe byabereye hanze.

Hoteli, restaurants, Cafés, utubari, n’ahandi hagenewe kwakira abantu cyangwa kubera ibitaramo, abakozi baho bagomba kuba bakingiye byuzuye kandi bakipimisha buri minsi irindwi.

Ahari mu nkengero za Pariki z’Igihugu ho abahakora basabwa kurushaho kwipimisha kandi abagejeje igihe cyo guterwa urukingo rushimangira bakabikora.

Kuva ku wa 15 Ukuboza 2021, ibitaramo byari byasubitswe muri rusange kubera ubwandu bwari bwongeye gutumbagira biturutse kuri Omicron.

Icyo gihe ibyari biteganyijwe by’umwaihariko ibyo kwizihiza iminsi mikuru byahise bihagarara, ba nyirabyo babyimurira muri 2022.

Izindi ngingo zikubiye muri iryo tangazo zirimo ko abasura Pariki z’Igihugu ubariyemo n’abana barengeje imyaka itanu bagomba kwipimisha COVID-19 mu masaha 24.

Abasura inguge muri Pariki za Nyungwe, Gishwati-Mukura n’iy’Ibirunga bashyiriweho umwihariko wo kwipimisha bakoresheje PCR.

Inzu zerekanirwamo filime (cinéma) zasabwe kwakira 50% kandi bakingiwe bakaba banipimishije mu masaha 24.

Abakiliya bagana amahoteli cyangwa ahandi bari bukenere icumbi basabwe kuba bipimishije mu masaha 24.

Abinjira mu gihugu bagomba kwishyurira ku Kibuga cy’Indege amafaranga y’ibipimo bya PCR bafatwa bakihagera na nyuma y’iminsi itatu.

Banagomba kujya mu kato k’amasaha 24 muri hoteli bakigera mu gihugu kandi bakiyishyurira serivisi bahabwa zose.

Abakoresha sauna, serivisi za massage, piscine n’aho kwidagadurira ku musenyi basabwe kuba barikingije byuzuye, banipimishije, bikaba uko no kubahakora ndetse bo bakipimisha buri minsi irindwi.

Ibitaramo byaguye byashyiriweho amabwiriza yihariye abigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .