RDB yashyizeho amabwiriza adasanzwe yo gukumira Coronavirus

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyategetse abatanga serivisi zo gucumbikira abantu, restaurants, utubari, utubyiniro, abatembereza ba mukerarugendo, ababayobora n’abategura ibikorwa bitandukanye, gushyiraho ahantu ho gukarabira intoki na alcohol yagenewe gusukura intoki.

Itangazo rya RDB rivuga ko ibi bizashyirwa ku nyubako zose ndetse no mu modoka z’abakerarugendo cyangwa abashyitsi kugira ngo habungabungwe ubuzima n’umudendezo w’abashyitsi n’abakozi.

RDB isobanura ko iri tangazo rirebana n’ingamba zemejwe zo kwirinda Coronavirus, zirimo gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza cyangwa gukoresha imiti yica udukoko ku biganza by’umuntu.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeza ko nta Coronavirus irahagaragara ariko igashishikariza abantu bose kuyirinda bagira umuco w’isuku ahantu hose, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabuni kandi bakagira isuku y’ibiribwa.

Izindi ngamba zo kwirinda Coronavirus, ni uko mu gihe ukoroye cyangwa witsamuye pfuka ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro gasukuye uhite ukajugunya ahagenewe guta imyanda hanyuma uhite ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Irinde gukora ku muntu uwo ari we wese ufite inkorora n’umuriro, teka inyama n’amagi bishye neza mbere yo kubirya, irinde gukorakora ku nyamaswa zo mu ishyamba cyangwa andi matungo yororerwa mu rugo utambaye uturindantoki.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ugeze ku bihumbi 70 mu gihe abamaze guhitanwa nayo ari 1700.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .