RDB yagaragarije abitabiriye inama yiga ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro uko ifasha ishoramari

Yanditswe na Habimana James
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaza ko mu myaka 25 ishize, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu gufasha abashoramari kuza mu gihugu, iyi ikaba ari na politiki yashyizwemo ingufu na Perezida Paul Kagame ubwe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburyo bw’Imikorere muri RDB, Louise Kanyonga, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo hafungurwaga Inama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri yahuje abashoramari, inzobere n’abandi bakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu Karere ka Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba.

Ni inama yahuje ibihugu bigera kuri 42 yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ku bufatanye n’ikigo kizobereye mu byo gutegura no gukurikirana inama muri Afurika cyitwa Spintelligent SA.

RDB itangaza ko u Rwanda rwanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 ringana na miliyari 2.006 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyari $2 mu 2018.

Iri shoramari ryiyongereyeho miliyoni $331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.

Imibare ya RDB igaragaza ko 26% y’ishoramari ryanditswe rishingiye mu mishinga y’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda. Mu bijyanye n’ibitunganyirizwa mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, handitswe ishoramari rishya ringana na 57%.

Kanyonga yabwiye aba bashoramari ko Guverinoma y’u Rwanda yavanyeho uburyo bwo gutinza abashoramari bashaka gushora imari yabo mu gihugu, ku buryo kugeza ubu kugira ngo wandike ikigo cyawe cy’ishoramari bitwara gusa amasaha atageze no kuri atandatu.

RDB kandi ifasha abashoramari binyuze mu kubaha amakuru na serivisi zibayobora mu gutangiza ishoramari kuva ku kwiyandikisha, guhabwa icyangombwa cy’imikorere, kwinjira mu gihugu, imikoreshereze y’ubutaka, imisoro n’ibindi.

Inakurikirana ko umushinga watangijwe ushyirwa mu bikorwa nta kirogoya. Imbogamizi nto n’iziremereye zigaragaye itanga ubufasha bwo kuzishakira umuti urambye.

Yagize ati “Ikindi ni uburyo u Rwanda rwashyize ingufu mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo ushobora kwandika umushinga wawe ukoresheje ikoranabuhanga, u Rwanda kandi igihugu kirimo umutekano uhagije byaba ku mutungo w’umushoramari na we ubwe, u Rwanda kandi ni cyo gihugu cyagaragaje gutera imbere mu bukungu mu buryo bwihuse umwaka ushize hejuru ya 7.5%, kikaba kinafite ifaranga ridahungabana.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu gufasha abashoramari bigizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame ubwe ufasha abashoramari, leta ihora yumva icyo abashoramari bakeneye ngo bafashe.”

Muri Raporo Ngarukamwaka ikorwa na Banki y’Isi ku buryo ibihugu byorohereza Ishoramari (Doing Business Report 2020), u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi, ruba urwa 38 ku Isi n’amanota 76.5 %.

RDB igaragaza ko mu myaka umunani ishize, ishoramari u Rwanda rwanditse ryavuye kuri miliyoni $398 mu 2010 rigera kuri miliyari $2 mu 2018.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburyo bw’Imikorere muri RDB, Louise Kanyonga (iburyo) yasangije abitabiriye Inama yiga ku Bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu Karere ka Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba uko u Rwanda rworohereje ishoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .