RDB, MasterCard na EF Education mu bufatanye bwo guteza imbere ubukerarugendo no kwakira abantu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, MasterCard Foundation na EF Education, bigiye gufatanya ku nshuro ya mbere mu gutanga ubumenyi mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.

Ubu bufatanye buzibanda mu gutanga ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza no kumenya kuganira. Izi ngo ni zimwe mu mbogamizi zigenda zigaragara mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu gihugu.

Ubu bufatanye kandi buzibanda mu gutanga ubumenyi bwo kwakira abagana izi nzego, kumenya kureshya abaza mu Rwanda nk’ahantu heza ho gusura no gutanga serivizi nziza ku rwego rwo hejuru mu gihe cy’inama n’ibikorwa bitandukanye bikorwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bigo bivuga ko icyiciro cya mbere cy’ubu bufatanye kizitabirwa n’abakozi ibihumbi bibiri, bakazahabwa amahugurwa, nyuma yo kuyasoza, iyi gahunda izaguka igere ku rwego rw’igihugu ku buryo izagera ku bantu bagera ku bihumbi 30. Aba bazaba bavuye mu bikorwa by’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Aya mahugurwa azibanda kandi ku bagore n’urubyiruko rukennye, abazasoza amahugurwa biteganyijwe ko bazaba bashobora kwihangira umurimo, bikazabongera amahirwe mu gihe kiri imbere.

Iyi gahunda yatangijwe muri Gicurasi uyu mwaka, ikazatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu mashuri yigisha icyongereza ya EF.

EF ivuga ko izakorana n’abafatanyabikorwa mu gihugu barimo Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Ihuriro ry’Ubukerarugendo n’andi mashyirahamwe kugira ngo aya mahugurwa azagere kuri bose kandi atangwe neza.

Ubwo yavugaga kuri ubu bufatanye, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yagize ati “Kongerera ubumenyi abantu niyo mbarutso y’icyerekezo cy’u Rwanda 2050. Twishimiye gufatanya na MasterCard Foundation na EF Education mu guteza imbere ururimi rw’Icyongereza no kumenya gutanga amakuru kuko bikiri ikibazo mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu.”

“Twizera ko bizafasha gutanga serivizi nziza, bitari gusa mu cyiciro cy’ubukerarugendo ahubwo n’ubukungu muri rusange.”

Ubu bufatanye buje bukurikira indi gahunda ya MasterCard yiswe Hanga Ahazaza, igamije kongerera amahirwe abakiri bato mu guteza imbere ubukerarugendo no kwakira abantu mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa MasterCard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, avuga ko “Aya mahugurwa ni meza niba koko dukeneye gukomeza ingufu zashyizwe mu bukerarugendo bw’u Rwanda no kwakira abantu. Iterambere ry’iki cyiciro ni ngombwa mu kugabanya ubukene, kongerera amahirwe ku bakiri bato mu kubona umurimo no gutera imbere ku buryo igihugu kigera mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.”

“Turashishikariza abakiri bato gukoresha aya mahirwe bakongera ubumenyi bwabo mu Cyongereza n’ubumenyi mu ikoranabuhanga. Ibi byose ni ngombwa kuko bizafasha abakiri bato mu gushaka imibereho ku Isi. Duhaye ikaze EF mu bafatanyabikorwa ba Hanga Ahazaza.”

EF ivuga ko ibihugu byinshi bizagura aya mahugurwa, ku buryo azagera ku bantu bari mu by’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Umuyobozi muri EF, Carl-Johan Westring, avuga ko “Aya ni amahirwe yihariye aje mu gihe kidasanzwe Isi n’u Rwanda birimo, twishimiye kuzana inzobere zacu mpuzamahanga muri aya mahugurwa mu by’ubukerarugendo bw’u Rwanda no kwakira abantu.”

“Twizeye guteza imbere abo tuzahugura kandi bahabwe ubumenyi bukomeye bukenewe, bizatuma u Rwanda ruba ahantu heza ho gusurwa n’abanyamahanga ku Mugabane wa Afurika.”

Avuga ko barimo gushyiramo ubushobozi ku buryo iyi gahunda izagende neza, kandi biteguye gufasha n’izindi nzego zirimo uburezi kugira ngo igihugu kizagere ku ntego cyihaye.

Abagore n'abakobwa bakora mu bukerarugendo bari mu bazongererwa ubushobozi. Iyi foto yafashwe muri Werurwe 2019. Abagore 100 bakora muri serivisi zo kwakira neza ababagana, abo muri hoteli, abayobora ba mukerarugendo n’abandi bahabwaga ubumenyi buzabafasha kugendana n’ibipimo mpuzamahanga muri uru rwego, yateguwe n’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .