00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCS yungutse abacungagereza bashya barenga 500 (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 February 2025 saa 06:00
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororero, RCS, rwungutse abakozi bashya bato 546, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta abasaba kurangwa n’ikinyabupfura ndetse anabasezeranya kubaba hafi kugira ngo bakore akazi kabo neza.

Abacungagereza bashya barimo abagano 346 n’abagore 200 basoje amahugurwa ku wa 24 gashyantare 2025. Bayaherewe mu Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS riherereye i Nsinda mu Karere ka Rwamagana, aho bari bamaze amezi 11.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS Rwamagana, SSP Jean Pierre Olivier, yavuze ko aba bakozi bashya bato batangiye guhugurwa ari 550, babiri bahita bajya kwiga mu Ishuri Rikuru rya Polisi kugira ngo bakomeze kwiga kaminuza, na ho abandi babiri ngo ntibashoboye gusoza aya mahugurwa kubera ikibazo cy’imyitwarire.

Yavuze ko bahawe ubumenyi ku byerekeye kugorora no kubahiriza uburenganzira bw’abafunze, bize amasomo ya gisirikare arimo ikoreshwa ry’imbunda, imyitozo inyuranye, amasomo yo kwirwanaho hadakoreshejwe intwaro, n’ibiganiro binyuranye kuri gahunda za Leta ku buryo bizabafasha mu kazi kabo.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko Leta y’u Rwanda yakoze amavugurura muri RCS kandi ko izakomeza kuyakora mu gufasha iki kigo gutera imbere, asaba abasoje amahugurwa kubumbatira umutekano w’abari mu magororero.

Ati “Tubitezeho kubumbatira umutekano w’Igihugu biciye mu gucunga neza amagororero muzaba mukoreraho mushyira mu bikorwa inyigisho zo kugorora nkuko mwazihawe, mwita ku burenganzira bw’abo mushinzwe, mwirinda imyifatire igayitse yo kwishora mu byaha no mu makosa y’akazi ahubwo mukazaharanira iteka ibyubaka igihugu muri rusange n’Urwego rushinzwe Igorora.’’

Minisitiri Dr. Biruta yasabye aba bakozi bashya bato kugendera ku ndangagaciro ziranga uru rwego, na Leta ikazakomeza ikazakomeza kubafasha mu bikorwa binyuranye bigamije guteza imbere akazi kabo no kubafasha mu kububakira ubushobozi.

Ishimwe Dororatha uvuka mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko yishimiye kwinjira muri RCS, akazaharanira ko uburenganzira bw’abagororwa bugerwaho kandi agatera ikirenge mu cy’abamubanjrije bitwaye neza.

Nikwigize Viateur we yavuze ko yize uko yarindira umutekano abo agiye kugorora, kugira imikoranire n’izindi nzego ku buryo yiteze ko bizamufasha gukora akazi ke neza no kubahiriza amategeko y’Igihugu.

Muhawenimana Stiven we yagize ati “ Nishimiye ko nsoje amasomo yanjye neza, nkaba ninjiye mu bakozi ba RCS. Intego yanjye ni ukubahiriza uburenganzira bw’abari kugororwa, nkanaharanira ko umutekano w’igihugu ugenda neza.’’

Abasore n’inkumi basoje aya mahugurwa bagize icyiciro cya karindwi cy’abasoje aya mahugurwa, kuri ubu bakaba bagiye koherezwa ku magororero atandukanye ari hirya no hino mu gihugu.

Abasoje amahugurwa biyemeje kuzitwara neza mu nshingano zo kugorora
Umuhango wo gusoza amahugurwa wari witabiriwe na Minisitiri w'Umutekano mu gihugu Dr. Vincent Biruta
Minisitiri Dr. Biruta yasabye abasoje amahugurwa kurinda umutekano w'igihugu neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .