Uru rwego rurizihiza imyaka 10 ishize rubayeho kuko rwatangiye gukora ku wa 12 Ugushyingo rusimbuye ‘National Prisons Service’.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CG George Rwigamba, yavuze ko mu myaka 10 ishize RCS ibayeho yabashije kugera kuri byinshi birimo kwagura gereza, kuvugurura uburyo abagororwa batwarwa no kubashakira ubwisungane mu kwivuza.
Yavuze ko muri iki gihe bubatse gereza enye kuri ubu zikaba zimaze kugera kuri 13.
Yakomeje ati “Muri iyi myaka 10 tumaze kubaka ibikorwa byinshi by’inyubako muri gereza 13 dufite muri yo tukaba dufitemo gereza y’abana iri i Nyagatare, nziza ishobora kubahiriza ibigendanye n’uburenganzira bwa muntu […] hagati aho muri iki gihe hari gereza nshya zubatswe zigera kuri enye ndetse n’izindi zaravuguruwe kugira ngo zishobore kuba zakwakira abantu. Mbere y’icyo gihe gereza zari zihari zari zishaje, zari gereza nto, zibura iby’ingenzi bikenewe kugira ngo umugororwa abe yagororwa koko.”
Mu gihe cy’imyaka 10 RCS yishimira ko gufungwa bitagifatwa nk’igihano kigamije kubabaza umuntu, ahubwo byabaye amahirwe yo kugororwa kandi umuntu agakomeza guhabwa ubumenyi butandukanye buzamufasha igihe azaba yasubiye mu buzima busanzwe kugira ngo azagire icyo yimarira.
Gusa nubwo bimeze gutya RCS ivuga ko Abanyarwanda badakwiriye gukomeza kwishora mu byaha, bitwaje ko imibereho y’imfungwa n’abagororwa yahindutse.
Umuhuzabikorwa ushinzwe Ibijyanye n’Ubutabera n’Ubwiyunge muri Minisiteri y’Ubutabera, Anastase Nabahire, wari unahagarariye Minisitiri Busingye Johnson muri uyu muhango yashimye uruhare RCS igira mu guhindura imyitwarire y’imfungwa no kubaha ubumenyi butandukanye.
Uretse ibijyanye no kwita ku bagororwa, RCS yishimira ko muri iki gihe yabashije kuzamura umubare w’abacungagereza bakava ku basaga 1060 kuri ubu bakaba barenga 2000.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa gereza 13 zifungiyemo abasaga ibihumbi 75 kubera ibyaha bitandukanye bagiye bahamywa n’inkiko.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!