Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RCS kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024, rigaragaza ko ari icyemezo cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Ugushyingo 2024.
RCS iti “Aba bakozi birukanywe kubera imyitwarire mibi mu kazi ruswa n’ibindi byaha.”
Abirukanywe barimo Komiseri umwe, ba Ofisiye Bakuru 26, ba Ofisiye bato 20 ba su Ofisiye n’aba Wada 364.
Itangazo rikomeza rivuga ko “imyanzuro yo kubirukana ijyanye n’amahame yo kwimakaza imikorere myiza ya RCS”
Muri Gicurasi 2024 inzego z’ubutabera zitangaje ko hari abacungagereza barenga 135 bari bakurikiranyweho ibyaba bitandukanye, barimo 20 bahise basubizwa mu kazi abandi bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe abandi benshi basabiwe kwirukanwa burundu muri uyu mwuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!