RCS yatanze icyizere cyo guhashya Coronavirus muri gereza zo mu Rwanda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), rwatangaje ko rwishimiye intambwe ikomeje kugaragara mu guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19 muri gereza zo mu Rwanda, kuko hakurikijwe uko ibintu bihagaze magingo aya, hari icyizere cy’uko iki cyorezo kizaranduka burundu muri gereza zose zo mu gihugu.

Mu kwezi gushize, nibwo muri gereza zitandukanye, zirimo iya Rwamagana, Nyarugenge na Muhanga hagaragaye ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus, aho abagororwa bagera kuri 200 banduye ndetse 12 bakahasiga ubuzima.

Mu byumweru byakurikiyeho hagaragaye kandi abagororwa banduye muri gereza zirimo iya Rusizi n’iya Musanze.

Umuvugizi wa RCS, Uwera Gakwaya Pelly, yabwiye NewTimes ko kugeza ubu gereza nyinshi nta bwandu bushya bukigaragaramo.

Yagize ati “Kuri ubu gereza ya Musanze n’iya Rusizi gusa nizo zikigaragaramo ubwandu bushya gusa, kandi na bwo ni buke ugereranyije no mu minsi ishize. Muri rusange twishimiye intambwe imaze guterwa.”

Yongeyeho ati “Mu zindi gereza nta bwandu na bumwe buhagaragara kuva mu minsi ishize, uretse nko mu ya Rwamagana hagaragaye abanduye mu bakozi, naho mu bagororwa nta bwandu bushya buhagaragara.”

Gakwaya yavuze ko ibi byagezweho kubera ingamba zagiye zishyirwaho hirya no hino, zirimo nk’ishyirwaho ry’ikigo cyo kwita ku banduye kiri muri gereza ya Rwamagana.

Yagize ati “Ibi byose byatewe n’ikigo twashyize muri gereza ya Rwamagana, cyadufashije gutandukanya abanduye Covid-19 n’abandi bagororwa basanzwe. Indi mpamvu ni uko twabonye ubufatanye bw’abagororwa mu kubahiriza ingamba zashyizweho.”

Umuvugizi wa RCS kandi yavuze ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru, bijyanye n’ubwiyongere bw’ubwandu hirya no hino mu gihugu, nta gusura abagororwa kuzabaho ku miryango n’incuti zabo.

Ati “Nk’uko byari byaranzuwe n’ubundi, ntabwo tuzemerera umuntu uwo ari we wese gusura umugororwa, mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba zo guhangana n’icyorezo.”

Yongeyeho ko “nk’uko byagaragaye ko hari intambwe imaze guterwa, ibi bihe by’iminsi mikuru ntabwo ari ibyo kudohoka ku ngamba twiyemeje, ingamba zashyizweho mbere zizakomeza gukurikizwa. Ntabwo twizeye neza ko twatsinze uru rugamba. Turasaba abantu bose bateganyaga gusura abagororwa kuba bategereje kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo.”

Kugeza ubu mu Rwanda, imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bagera ku bantu7511, muri bo abakize ni 6163, mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bamaze kugera kuri 66.

Icyorezo cya Coronavirus cyaragabanutse muri gereza zo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .