00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCS yatangiye kwandika icyiciro cya mbere cy’abazajya ku masomo ya ‘Cadet’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangiye kwandika icyiciro cya mbere cy’abazajya mu mwuga w’Ubucungagereza bari ku rwego rwa ba Ofisiye bato.

Ni ubwa mbere mu mateka y’uru rwego rugiye gutanga amasomo yisumbuye azwi nka ‘Cadet’, kuva mu myaka irenga 22 rumaze rugiyeho.

RCS isanzwe ifite Ishuri ry’Amahugurwa (RCS Training School) ryigisha abitegura kwinjira mu mwuga, rikaba ritanga amasomo yo ku rwego rw’abacungagereza bato. Ni ukuvuga ko abakuru basabwaga kujya kwiga mu mashuri ya Polisi cyangwa ay’Ingabo z’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RCS rigaragaza ko kuva ku wa 26 Nzeri kugeza tariki 14 Ukwakira 2022, abifuza kwinjira mu mwuga w’Ubucungagereza kuri uru rwego bahawe ikaze.

Mu bisabwa harimo kuba ubisaba ari hagati y’imyaka 21-27 ndetse akaba yararangije nibura icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Biteganyijwe kandi ko hazabanza kubaho ikizamini cyanditse kugira ngo abatsinda abe aribo bazemererwa kujya gutangira amasomo.

Ni ukuvuga ko abazajya barangiza aya masomo bazajya baba bari ku rwego rwa ’Assistant Inspector of Prison’ muri RCS.

Mu minsi ishize, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Muhisoni Rose yavuze ko uretse aya masomo ya ‘Cadet’ ibindi nabyo bizagenda bigerwaho n’uru rwego uko ubushobozi buzajya buboneka.

Ati “Ubundi inzego zose turuzuzanya, kubera ko twe tucyiyubaka tutaragera kuri urwo rwego, izo nzego za polisi n’igisirikare ziradufasha abashaka kujya muri ayo mashuri bakajyamo. Natwe tugiye gukora ‘Cadet’ ya mbere bivuze ko mu minsi iri imbere dushobora kuzatera ikirenge mu cyabo.”

DCGP Muhisoni yasobanuye ko aya masomo azahoraho no mu myaka iri imbere kugira ngo abakozi babo bakomeze kongererwa ubumenyi mu nzego zitandukanye.

Soma hano ibisabwa.

RCS yatangiye kwandika icyiciro cya mbere cy’abazajya ku masomo ya ‘Cadet’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .