RCS yasabye abanyamadini gutanga ubufasha burenze umubatizo mu guhindura imico y’abagororwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CG George Rwigamba, yasabye abanyamadini gutanga ubufasha bwihariye butari gusa kubatiza imfungwa n’abagororwa ahubwo hakanakoreshwa ubundi buryo mu gukemura ibibazo bibugarije.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2020, mu biganiro byahuje RCS n’abayobozi b’amadini n’amatorero yari igamije kungurana ibitekerezo bigamije kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’impande zombi.

CG George Rwigamba yavuze ko RCS idashobora gukemura ibibazo no guhindura abagororwa hatabayeho ubufatanye n’amadini n’amatorero.

Yavuze ko amadini n’amatorero akwiye gushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abagororwa kwemera ibibi baba bakoze no kwicuza ndetse no gushyigikira gahunda y’ubumwen’ubwiyunge n’ibindi bibafitiye akamaro aho kubaha Bibiliya gusa.

Yagize ati “Mu biro byanjye njya mbona amabaruwa y’abafatanyabikorwa bambwira ko bashaka kujya kuvuga ijambo ry’Imana, ni byiza turabishima. Ariko usanga umufatanyabikorwa yatanze bibiliya n’ubutaha yatanze bibiliya n’ubukurikiye yatanze bibiliya. Bibiliya zabaye nyinshi mu magereza ntabwo tugikeneye izindi ariko hakorwa n’ibindi.’’

Yongeyeho ko RCS isanga abafatanyabikorwa bakwiye gukora ibintu bifite ireme kuko hari n’aho basanga bishakira gukora umubatizo gusa w’idini.

Yakomeje ati “Hari aho dusanga umufatanyabikorwa aba ashaka umubatizo w’idini ahagarariye cyangwa urwego ahagarariye rw’imyemerere. Buri gihe ugasanga twikoreye za yorodani tujyana muri gereza tujya kubatiza umunsi ku munsi. Banyakubahwa ibyo sibyo bihindura abantu.”

CG Rwigamba yasabye abanyamadini kwigisha abagororwa ibijyanye n’imyitwarire n’imyumvire yabo bakayihindura kugira ngo bemere ibibi bakoze banabyicuze bazasubire muri Sosiyete Nyarwanda ari abantu bazi uko bakwiye kubana.

Yashimiye abafatanyabikorwa batanze ibintu bifatika birimo amarerero, gahunda zigisha ubumwe n’ubwiyunge, kwemera icyaha, kwihana, gusaba imbabazi n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Gatemberezi Paul, yavuze ko itorero rye hari gahunda ryatangiye y’ubumwe n’ubwiyunge yo guhuza abagororwa n’abo baba barahemukiye.

Ati “Mu ntego yacu ya mbere ni ivugabutumwa ariko dufite umushinga i Nyanza wo kugira ngo abasohotse bamenye uko babana n’abo basanze kandi twabitangiriye mu Murenge wa Nduba. Uyu munsi abantu babanye neza, ni yo mpamvu Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabonye twarabikoze neza tugafatanya tukajya kubikorera i Nyanza ahantu hari abantu benshi bafunguwe ku buryo dufite imirenge itatu turimo gukoreramo.”

ADEPR inafite abantu 52 bafunguwe bazahuzwa n’abo bahemukiye muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge izamara amezi ari hagati y’atatu n’ane ndetse bategereje kuzareba umusaruro izatanga.

Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, we avuga ko mu mwaka ushize ibikorwa idini ya Islam yakoze muri gereza zitandukanye bifite agaciro k’arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Mu by’ukuri hari ibikorwa bikorwa ugasanga ntacyo bishobora gufasha umugororwa aho aba ari n’ubwo nabyo tutavuga ko biba bidakenewe ariko nibaza ko ari umwanya mwiza nk’abafatanyabikorwa kuba twabiganiraho tukaba twajya muri izo gahunda zifasha abo bagororwa kugira ngo bagire imibereho myiza.”

Mu Idini ya Islam haba gahunda zo gufasha abagororwa zirimo kuboherereza abatangabutumwa n’ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza n’inyongera funguro.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2019, RCS yatangaje ko iteganya kubaka ahantu hazajya hafasha abagororwa bagiye gusoza ibihano n’abahawe imbabazi, kumenya ubuzima bwo mu miryango yabo ndetse banahuzwe na yo.

Iyi gahunda igamije gufasha aba bantu kongera kugirana umubano mwiza n’imiryango yabo baba barasize hanze mu gihe bari muri gereza.

Bamwe mu bayobozi b'amadini n'amatorero bitabiriye ibi biganiro
Abayobozi bakuru ba RCS bitabiriye ibiganiro byabahuje n'abanyamadini
Mufti Hitimana Salim yasobanuye ko abanyamadini bakwiye kurebera hamwe icyakorwa mu gutegura abagororwa bitegura kugaruka mu buzima busanzwe
Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Gatemberezi Paul, yasobanuye ko itorero rye hari gahunda ryatangije igamije kubaka ubumwe n'ubwiyunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza