RCS mu rugamba rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike muri gereza zo mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’Abagororwa (RCS) butangaza ko buri gushakira umuti urambye ikibazo cy’ubucucike bugaragara mu magereza aherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2020, mu biganiro byahuje RCS n’abayobozi b’amadini n’amatorero hagamijwe kungurana ibitekerezo ku kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’impande zombi.

Umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko hari ibintu byinshi birimo gukorwa mu rwego rwo gukemura ubucucike bugaragara muri gereza zitandukanye birimo kongera inyubako zo mu magereza, ahantu ho gukinira n’ibindi.

Ati “ Inyubako ubu zariyongereye ari nshya nko muri Gereza ya Nyarugenge inyubako zariyongereye ziranasanwa, Gereza ya Rubavu dufite Gereza ya Nyamagabe nazo zirimo zirubakwa dufite na Gereza ya Huye nayo yaraguruwe yaranasanwe dufite na Gereza ya Rwamagana nayo yaraguwe yaranasanywe n’iya Musanze . Izo zose ni Gereza zirimo kubwakwa mu rwego rwo kugira ngo zunganire izari zihari.”

Yongeyeho ko iyo havuzwe ubucucike muri za Gereza bataba bavuze ibijyanye n’aho kuryama gusa ahubwo haba harimo n’ahantu hose umugororwa ashobora gukoresha harimo n’aho bakinira umupira n’aho bakorera siporo zisanzwe .

Kugeza ubu mu Rwanda hari Gereza 13 zifungiwemo abagororwa n’imfungwa bagera ku bihumbi 75.

Ubucucike muri gereza buri kuvugutirwa umuti
Umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko hari ibintu byinshi birimo gukorwa mu rwego rwo gukemura ubucucike bugaragara muri gereza zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza