RCS irimo gukoresha ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu magereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Mu magereza yo mu Rwanda usangamo urubyiruko rwinshi ndetse n’abakuru bafunze bazira ikoreshwa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Mu kurwanya isubiracyaha ndetse n’ikoreshwa ryabyo mu magereza, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rurimo gukoresha ubukangurambaga hifashishijwe imyidagaduro nk’indirimbo zikangurira imfungwa n’Abagororwa kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Abahanzi Mavenge Sudi ndetse na P FLA, bagira uruhare mu gususurutsa imfungwa n’abagororwa bafatanyije n’amatorero na za Orchestre basanga mu magereza. Muri iyi myidagaduro hatangirwamo ibiganiro bigamije kurwanya ibyo biyobyabwenge.

Ubu bukangurambaga buzamara igihe cy’amezi abiri bukuriwe n’umuganga wa RCS Dr Dukuze Karera Grace n’itsinda rya RCS rishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Ibiganiro byibanze ku ngaruka n’indwara zikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Muri izo ngaruka harimo indwara ya kanseri y’ibihaha, kanseri y’igifu, kurwara impyiko, kanseri y’umuhogo, iy’umwijima ndetse niy’igifu.

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi ngo ritera ubukene mu muryango harimo no kuba abantu babikoresha bashobora kurwara indwara y’ibisazi.

P FLA ni umuhanzi witabiriye ubu bukangurambaga ari mu batanze ubuhamya. Yigeze gufungwa azira ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge cya Heroine. Yabwiye abagororwa ko byamuviriyemo ubukene, kuko yamaze umwaka wose muri gereza, mu gihe abandi barimo kwiteza imbere.

P FLA yavuze ko umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge ashobora kubireka kuko nawe ubu yabiretse kandi byari byaramugize imbata dore ko yakoreshaga ikiyobyabwenge gikaze.

Ubu bukangurambaga buzarangira mu mpera z’uku kwezi, bukazakorerwa mu magereza yose yo mu Rwanda.

Ubu bukangurambaga buzarangira mu mpera z’uku kwezi, bukazakorerwa mu magereza yose yo mu Rwanda
Umuhanzi P FLA afasha imfungwa n'abagororwa kwidagadura bahabwa inyigisho ku kwirinda ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza