RCB yatangaje ko u Rwanda rwabonye amahirwe yo kugaragaza ubushobozi rufite mu guhatana mu bukerarugendo bushingiye ku nama mpuzamahanga, rubikesheje urubuga rwahawe muri IMEX, nta kiguzi rusabwe.
Yagize iti “IMEX Frankfurt ifitiye RCB akamaro gakomeye kuko yayibereye urubuga rwa mbere rwo kumurikiraho ubukerarugendo bw’u Rwanda bushingiye ku nama (MICE). Ubwitabire bwacu bwadufashije kuganira n’abategura inama mpuzamahanga, tubagaragariza ibyiza bya MICE mu Rwanda.”
Mu myaka 10 ishize, nk’uko RCB yabisobanuye, kwitabira IMEX Frankfurt byafashije u Rwanda kwakira inama zikomeye zirimo Swift Africa, inama nyafurika yo gutanga amaraso, inama yo kurwanya SIDA n’ubwandu buturuka mu mibonano mpuzabitsina, zinjije nibura miliyoni 16$.
Iki kigo cyasobanuye ko umusaruro wa IMEX Frankfurt wagize uruhare mu iterambere rya Kigali Convention Centre yafunguwe mu 2016, Intare Conference Arena mu 2018, BK Arena mu 2019 na hoteli mpuzamahanga nka Radisson Blu, Marriott, Four Points by Sheraton, Serena Hotels, Onomo, One & Only Resorts, Wilderness Safaris na Bisate Lodge.
Mu gihe RCB yizihiza imyaka 10 y’amavuko, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024 iramurikira ibikorwa byayo muri IMEX Frankfurt. Yasabye inshuti n’abafatanyabikorwa kwifatanya na yo kwizihiza iyi sabukuru kuri ‘Stand D600’ guhera saa kumi z’umugoroba.
Ibijyanye n’inama mpuzamahanga u Rwanda rwakira bikomeje kwinjiza amadovize menshi kuko umwaka wa 2023 hinjiye miliyoni 91$, avuye kuri miliyoni 49$ zinjiraga mu 2013.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!