RCA yatanze amasoko y’asaga miliyoni 795 FRW harimo ayatanzwe inshuro ebyiri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), bagaragaje amanyanga yakozwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, arimo gutanga amasoko inshuro ebyiri no kuyategura ntatangwe.

Iki kibazo cyagaragajwe kuri uyu wa 18 Nzeri 2019 ubwo ubuyobozi bwa RCA bwitabaga PAC, kugira ngo busobanure amakosa agaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/18.

Muri ayo makosa havuzweho amasoko 33 afite agaciro ka miliyoni 683.5Frw ubuyobozi bwa RCA bwateguye ariko bugashyira ku isoko atatu gusa n’andi masomo atatu ya miliyoni 111.5Frw yashyizwe ku isoko inshuro ebyiri no gutinda gusinya amasezerano arebana n’amasoko n’ibindi.

Perezida wa PAC Ngabitsinze Jean Chrysostome yagize ati “Ku bijyanye n’amasoko turaza kwifuza no kuva mu mizi yayo, abayateguye, abayashyira mu bikorwa, abajyanama n’ubuyobozi bw’ikigo twumva icyaba cyarabiteye.”

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco, yavuze ko impamvu ayo masoko yagaragayemo ayo makosa, ari uko icyo gihe ikigo cyarimo cyinjira muri gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga n’ikibazo cyo guhindagura abakozi.

Ati “Muri rusange nko kuri iki cya mbere [amasoko yateguwe ntatangwe] twari turi mu rugendo rwo kuva mu buryo bushaje twinjira muri gahunda y’ikoranabuhanga. Icya kabiri cyo [amasoko yanzwe inshuro ebyeri] habaye impinduka nyinshi kuri uwo mwanya.”

Prof Harerimana yasobanuye ko umwanya w’umukozi wari ushinzwe amasoko yahinduwe inshuro zigera kuri enye bituma abawukoragaho bakora amakosa adasobanutse arimo no gutanga isoko inshuro ebyiri.

Depite Ngabitsinze yavuze ko ibyo kwinjira muri gahunda y’ikoranabuhanga ‘Sinzi niba aricyo kivuga ko mutegura amasoko ntimuyatange kuko numva bidafite uko bihura’.

Nsengiyumva Ildephonse wari ushinzwe amasoko icyo gihe yashimangiye habayeho imbogamizi zo kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga amakosa ryabagoye n’abakozi bagahinduka bigatuma ayo makosa akorwa mu gutanga ayo makosa.

Ni ibisubizo bitanyuze Abadepite bagize PAC aho Ngabitsinze yahise amubaza ati “Ni amasoko atatu yatanzwe muri 33 yateguwe, aha tumaze kwakira ibigo byinshi biruta n’ibyanyu. Icyo kibazo cy’ikoranabuhanga cyagoye RCA gusa ku buryo muba ari mwe munanirwa gukora ibi kuri iki kigero?..Igihe ushinzwe amasoko yahindutse izindi gahunda zigomba guhagarara? Mushake izindi mpamvu.”

Depite Uwimanimpaye Jean d’Arc yunzemo ati “Wakibaza icyo mwakoze amasoko 33 adatanzwe! Ni menshi, ushatse kuvuga ko umwaka wose muri RCA wabaye imfabusa kubera guhindura ubuyobozi?”

Umuyobozi mukuru ushinzwe icungamutungo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Marcel Mukeshimana, yagize ati “Icyo cy’ikoranabuhanga batangiye kurikoresha 2018 imaze gukoreshwa mu bigo byinshi birimo na Minecofin ishyira mu bikorwa ingengo y’imari nini kandi ntitwigeze tuvuga ngo yatunanije.”

RCA yemeye amakosa yakozwe, yizeza PAC kuyafatira ingamba ntazongere gukorwa. Mu Rwanda habarurwa Koperative zigera ku 9234

Mu masoko RCA yatanze harimo ayagarutse kabiri
Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco, yavuze ko impamvu ayo masoko yagaragayemo ayo makosa ari uko icyo gihe ikigo cyarimo cyinjira muri gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga
Depite Uwimanimpaye yavuze ko ibisobanuro RCA yatanze ari urwitwazo
Depite Ngabitsinze yasabye RCA gushaka ibindi bisobanuro by'ayo makosa

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza