Ni inkunga yatanzwe ku wa 19 Ugushyingo 2024 n’ Umuryango udaharanira inyungu wa Interpeace ku bufatanye na Ambasade ya Suède mu Rwanda, ikazagezwa mu turere dutanu twatoranyijwe.
Mu muhango wo gushyikiriza RBC izi moto, Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, yavuze ko bahisemo gutanga moto mu rwego rwo gufasha ibigo nderabuzima.
Ati “Twasanze ubushobozi bw’ibigo nderabuzima mu kwegera abantu budahagije kubera ko badafite uko bagerayo, bityo dushaka ubushobozi bwo gufasha ababishinzwe kwegera abaturage bityo babigishe, banapimwe kugira ngo barebe uwaba afite ikibazo amenyekane hakiri kare afashwe.”
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi Wungirije muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Ms. Martina Fors Mohlin, yavuze ko yishimiye iki gikorwa cyiza kandi biteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda mu bikorwa nk’ibi.
Ati “Kuba twahaye uturere dutanu, hasigaye 25 ni ikerekana ko bidahagije. Ni inshuro ya mbere n’intambwe ya mbere duteye yo kugera mu tundi turere. Ubu rero tugiye kongera dufatanye ibikorwa nk’ibi bikomeze.”
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RBC, Uwayo Theo Principe, yavuze ko ari inkunga ikomeye kandi igiye gufasha ibigo nderabuzima bitandukanye ndetse n’abaturage muri rusange.
Yakomeje avuga ko bizorohera abita ku buzima bw’abaturage kubageraho byoroshye mu bikorwa byo kubaganiriza, kubapima no kubitaho mu buryo butandukanye.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Shyira, byo mu Karere ka Nyabihu, Dr. Mukantwaza Pierrette yavuze ko yishimiye inkunga bahawe kandi ko izabafasha ku buryo bukomeye.
Ati “Ubusanzwe Akarere ka Nyabihu gafite imisozi miremire, ku buryo usanga abaturage aho batuye hatagera imihanda yanyuramo imodoka, murabizi ko moto inyura ahantu hose hashoboka, ubwo rero abo baturage batuye muri iyo misozi itageramo imihanda myiza byajyaga bitugora kubageraho kugira ngo tubahe serivisi.”
Iyi nkunga ya moto yari kumwe n’ibikoresho byazo nka kasike, zishyuriwe n’ubwishingizi bw’amezi atatu, bizashyikirizwa uturere twa Musanze, Ngoma, Nyabihu, Nyagatare na Nyamagabe.
Izi moto zabanjirijwe n’ibindi bikoresho bitandukanye bizafasha abaganga nka mudasobwa byose hamwe bifite agaciro gasaga miliyoni 200 Frw.
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!