Byagarutsweho mu Nama y’Igihugu yo kurwanya indwara ziterwa n’udukoko zigira ubudahangarwa ku miti, mu cyumweru cyahariwe kwibutsa abantu ingaruka zabyo.
Prof. Muvunyi yavuze ko u Rwanda ndetse n’Isi byugarijwe n’icyo kibazo, aho gishobora kuzatuma abarenga miliyoni 35 bahasiga ubuzima bitarenze mu 2050.
Yagize ati “U Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange bihangayikishijwe n’ikibazo cy’indwara zigira ubudahangarwa ku miti, ibi bigira ingaruka mu kumunga ubukungu bw’igihugu, ariko turi mu rugamba rwo guhangana nabyo kuko hatagize igikorwa, ubuzima bw’abantu benshi bwazabigenderamo.”
Dr. Mukagatare Isabelle, uhagarariye ishami rya Serivisi z’Ubuzima muri RBC, yavuze ko abantu bose bakwiriye kwigishwa kugira ngo u Rwanda rurusheho guhangana n’udukoko duhangana n’imiti ishinzwe kutuvura.
Yagize ati “Ubu buri muntu wese akwiriye kwigishwa yaba abaganga, abakora muri farumasi ndetse n’abaturage. Umuganga akamenya ibyo avura ariko akoresheje imiti ikwiriye kuko ibyo bizadufasha kurushaho guhangana n’ikibazo gihari.”
Yakomeje avuga ko udukoko duhangara umuti twabaye twinshi, aho ubu imiti isuzugurwa natwo igera kuri itandatu.
Ati “Iyo udukoko utumenyereje imiti tugeraho tukayisuzugura tukagira ubudahangarwa kuri wo. Ubu twariyongereye cyane. Mbere washoboraga gusanga imiti idakora ari ibiri gusa ariko ubu usanga mu 10 igeragejwe, itandatu iba idakora kuri izo ndwara.”
Ubudahangarwa bw’udukoko ku miti buri no mu matungo nk’uko byagarutsweho na Dr. Rukundo Jean Claude ukora ubushakashatsi mu bijyanye n’amatungo muri RAB.
Ati “Mu kuvura amatungo dukoresha imiti isa nk’iy’abantu, icyo dutandukaniraho ni ku ngano y’umuti utangwa. Mu matungo n’aho ikibazo kirahari kandi giteye inkeke ku Isi hose."
Yakomeje avuga ko ibi akenshi biterwa no gukoresha imiti nabi.
Ati “Iyo ufashe umuti wagenewe guhabwa itungo runaka ukawukoresha mu bundi buryo budakwiye, bituma ya ndwara ibona umwanya wo kurwanya uwo muti.”
Inzego z’ubuzima ku Isi zigaragaza ko mu 2030 amafaranga akoreshwa mu ku rwanya indwara ziterwa n’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti, aziyongera akagera kuri miliyoni 400$ ku mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!