RALC yahaye inkunga abafite imishinga ihanga akazi mu buhanzi n’ubugeni

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 29 Mutarama 2020 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Ibigo bine bisanzwe bikora imirimo ishingiye ku buhanzi n’ubugeni byagiranye amasezerano n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), agamije guhabwa inkunga izabifasha guhanga imirimo mishya ishingiye ku buhanzi n’ubugeni.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 29 Mutarama 2020, yitezweho gufasha guhanga imirimo yerekeranye n’ubwiza n’imideli, imbyino gakondo z’abanyarwanda, gushyira filime nyarwanda mu zindi ndimi no kubyaza umusaruro imyanda hakorwa ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori.

Imishinga yatoranyijwe ni "Watoto Vision on Africa" w’ubukorikori, "Agakiriro Kayonza Tailoring Cooperative" w’imideli n’ubudozi, "Amazing Film Production Ltd" ugamije gukora filime, kuzisobanura no kuzicuruza, "Bene Dico Ltd" ifite ikiringo cyo guteza imbere no kurinda umuco w’u Rwanda binyuze mu mbyino no gutarama.

Dr. Jacques Nzabonimpa, uyobora ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko gahunda yo gutera inkunga abafite imishinga ihanga imirimo ishingiye ku buhanzi n’ubugeni, ikubiye mu mushinga wiswe “Ubuhanzi Buhanga Imirimo”.

Iyi gahunda ngo igamije gufasha leta kurushaho guhanga imirimo myinshi muri gahunda yayo y’imyaka irindwi (NST 1), hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije umubare munini w’abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko.

Yagize ati “N’ubuhanzi nabwo bugomba kugira imirimo buhangira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko. Twasanze icyakorwa cy’ibanze ari ugukangurira abanyarwanda bari mu buhanzi kuzana imishinga yabo myiza tukayisesengura, ubundi tukayitera inkunga izayifasha guha abandi akazi.”

Nzabonimpa yongeyeho ko iyi mishinga yahawe inkunga, yitezweho guhanga imirimo 1 200. Buri mushinga wemerewe inkunga uzayihabwa mu byiciro bibiri mu gihe kitarenze umwaka umwe, aho icyiciro cya mbere kizaba kingana na 40% by’inkunga yose yemejwe, naho 60% atangwe ku cyiciro cya kabiri.

Ingabire Appolinaire uhagarariye ikigo gitunganya filimi cya ‘Amazing Film Production Ltd’ yavuze ko inkunga bahawe bazayikoresha mu guteza imbere uruganda rwa sinema mu Rwanda, by’umwihariko bashyira filimi nyarwanda mu zindi ndimi nk’icyongereza, igifaransa ndetse n’igiswahili.

Ati “Turiteguye neza mu guteza imbere Sinema mu Rwanda kuko ni uruganda runini rukeneye abantu benshi batandukanye barukoramo. Gushyira sinema nyarwanda mu ndimi z’amahanga bizadufasha kwagura isoko, n’abanyamahanga babashe kuzigeraho. Kuzikina mu kinyarwanda gusa byatumaga zirebwa n’abanyarwanda gusa.”

Rukabu Benson uyobora umushinga ‘Watoto Vision on Africa’ ubyaza umusaruro imyanda itandukanye, igakorwamo ibikoresho by’ubugeni n’ubukorikori, avuga ko umushinga wabo usibye guha imirirmo urubyiruko rusaga 600 akazi, uzanagira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Umuyobozi wa koperative "Agakiriro Kayonza Tailoring Cooperative", Mukayezu Odette, we yavuze ko inkunga bahawe na RALC izabafasha kwiteza imbere, barushaho guha amahirwe urubyiruko rudafite akazi, nabo bakamenya umwuga w’ubudozi.

Mu myaka itatu amasezerano azamara, ibiri muri yo izakoreshwa mu gusuzuma no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano. Nyuma y’amasezerano, uwahawe inkunga asabwa gusubiza 1/3 cy’inkunga yahawe, ikajya gufasha abandi bahanzi bafite imishinga itanga imirimo ku bantu benshi.

Inkunga izatangwa yose kuri iyo mishinga ine, ifite agaciro ka miliyoni hafi 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe uwahawe inkunga atubahirije ibiri mu masezerano, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yemerewe kuba yamukurikirana mu nkiko ndetse agategekwa gusubiza inkunga yose yari yarahawe.

Abashyize umukono ku masezerano uyu munsi, bari mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga wiswe “Ubuhanzi Buhanga Imirimo”; mu mwaka ushize indi mishinga ine nayo yahawe inkunga yayifashije guhanga imirimo mu cyiciro cy’ubudozi, sinema n’ibindi.

Binyuze muri uyu mushinga, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC, yihaye intego yo kuzahanga imirimo 75 000 mu gihe cy’imyaka irindwi.

Dr. Jacques Nzabonimpa, uyobora ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco
Ingabire Appolinaire uhagarariye ikigo gitunganya filimi cya ‘Amazing Film Production Ltd’ yavuze ko inkunga bahawe bazayikoresha mu guteza imbere uruganda rwa sinema mu Rwanda
Umuyobozi wa 'Agakiriro Kayonza Tailoring Cooperative', Mukayezu Odette
Rukabu Benson uyobora umushinga ‘Watoto Vision on Africa’ ubyaza umusaruro imyanda itandukanye, igakorwamo ibikoresho by’ubugeni n’ubukorikori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .