RALC igiye guhuzwa n’ibindi bigo bibiri bikore ikigo kimwe cya Leta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Nyakanga 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC; Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo bigiye guhuzwa bikore ikigo kimwe cya Leta.

Ihuzwa ry’ibi bigo bitatu ryatangarijwe mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020.

Muri iyi Nteko Abadepite basuzumaga ishingiro ry’imishinga y’amategeko arimo uw’irikuraho Itegeko n° 22/2011 ryo ku wa 28/06/2011 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana kandi rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.

Iyi Nteko yanasuzumiwemo kandi umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko n° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yatangaje ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2019, yemeje ko Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo bihuzwa bigakora ikigo kimwe cya Leta.

Yavuze ko ari mu rwego rwo kubungabunga, kurengera no guteza imbere Umurage w’Igihugu, Ururimi rw’Ikinyarwanda, Umuco n’Indangangaciro zawo nk’Umusingi w’Ubumwe n’Agaciro by’Abanyawanda.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko kandi ibi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere no kubungabunga umuco, ururimi n’amateka nyuma yo kubona ko ibyo bigo bitatu bifite inshingano zisa, kuko umuco, ururimi n’amateka bifitanye isano.

Uretse ibi kandi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Fanfan yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2019 yemeje ko Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC) ihuzwa na Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana (NECDP) kugira ngo bikore ikigo kimwe.

Inteko Rusange yemeje ko Umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko n° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco woherezwa muri Komisiyo bireba kugira ngo uzigwe birambuye.

Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisitiri Rwanyindo, Inteko Rusange yemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko n° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .